Sankara yasabye imbabazi Perezida Kagame anitandukanya na FLN ku mugaragaro

Nyuma yo kumenyeshwa ibyaha byose 16 akurikiranyweho, mu mwanya we wo kwiregura ku byo aregwa, Nsabimana Callixte wiyitaga ’Sankara’, yemereye urukiko ibyaha aregwa, anasaba abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu imbabazi ku bw’ibikorwa by’umutwe yari ayoboye byishe abaturage.

Iibyaha 16 Nsabimana Callixte w’imyaka 37 ashinjwa birimo iremwa ry’umutwe w’ingabo ritemewe, Icyaha cy’iterabobwoba ku nyungu za politiki, gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba n’ibindi.

Mu kwiregura kwe, yemeye ibyaha aregwa avuga ko bimwe yabikoze ku giti cye ibindi bigakorwa n’umutwe yari abereye umuyobozi.

Nsabimana yavuze ko yasanze kuba harishwe abasivili, nta kindi yakora uretse kwemera ugutsindwa yagize nk’umwe mu bari abayobozi.

Ati "Niyo mpamvu imbere yanyu nyakubahwa mucamanza, nsaba imbabazi mbikuye ku mutima abantu bose bagizweho ingaruka na biriya bitero, abitabye Imana navuga Imana ibahe iruhuko ridashira, nkaba nsaba imbabazi Abanyarwanda, nkasaba n’imbabazi Umukuru w’Igihugu."

Yavuze ko asanga FLN atari inyeshyamba zitanga icyizere, akaba ari “nayo mpamvu nitandukanyije na FLN.”

Yashinje u Burundi na Uganda

’Sankara’ mu magambo ye yagiye ashinja inzego za gisirikare z’ibihugu by’u Burundi na Uganda gukorana no guhura n’abo mu mutwe wa FLN.

Amagambo ye asa n’ibirego ubutegetsi bw’u Rwanda bwagiye bushinja ubutegetsi bwa Uganda n’ubw’u Burundi ko bufasha abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ibirego ubutegetsi bw’ibihugu byombi bwakomeje guhakana.

Umwunganizi we mu mategeko, Moïse Nkundabarashi, arasaba ko umukiliya we yarekurwa akaburana ari hanze kuko yagaragaje ubushake bwo gufasha ubucamanza.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo