Rwanda:Imvura yangije   inzu 293 na hegitari 178 z’imyaka  mu minsi 5 gusa

Iyo imvura iguye ku rugero rukwiriye iba isoko y’uburumbuke, ubukungu n’iterambere; ariko imvura ivanze n’umuyaga mwinshi itera ibyago bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage n’umutekano wabo.

Learn how to Thrive

Mu byago biterwa n’imvura y’amahindu cyangwa irimo imiyaga myinshi ikomeye harimo kuba isenya amazu ; aho ibisenge by’amwe muri yo biguruka, inkuta zayo zikagwa cyangwa zikiyasa; ndetse hari n’igihe zigwira abarimo imbere, bamwe bikabaviramo urupfu, abandi bagakomereka.

Imibare itangazwa na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi igaragaza ko kuva uku kwezi gutangiye kugera ku itariki 5 imvura yaguye mu bice bitandukanye by’igihugu yangije inzu zituwemo 293, hegitari 178 z’imyaka n’imiyoboro ibiri y’amashanyarazi ; kandi ko yasenye ibyumba by’amashuri bitatu, insengero enye n’inyubako za Leta ebyiri.

Iyi Minisiteri igaragaza kandi ko ibyago byatewe n’imvura yaguye muri iyo minsi itanu byakomerekeje abantu batanu; bihitana amatungo abiri.

Umuvugizi wayo, Twishime Claude yavuze ko abenshi mu bo yasenyeye batuye mu manegeka; abandi bakaba bari batuye mu mazu adakomeye, atanaziritse.

Yagiriye abantu inama yo kuzirika ibisenge by’inzu zabo kugira ngo umuyaga utabigurukana, kwirinda gutura mu manegeka; kandi asaba abahatuye kuhimuka bakajya gutura ahadashyira buzima bwabo mu kaga.

Yagize ati,"Buri wese aributswa gucukura umwobo ujyamo amazi ava ku nzu kugira ngo atagira uwo asenyera; kandi asabwa kuwutwikiriza ikintu gikomeye kugira ngo hatagira uwugwamo. Abantu bakwiye kandi gusibura imiyoboro y’amazi kugira ngo akomeze aho agenewe kujya. Iyo hagize ikiyazitira ahindura icyerekezo; bityo akaba yateza ibyago birimo no kuba yasenya amazu."


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo