RwandAir yamaganye itangazo ryacicikanye kuri Whatsapp riyitirirwa

Sosiyete ikora ingendo mu kirere ya Rwandair yabeshyuje amakuru y’uko umuyobozi wayo wungirije wa Rwandair azahura n’abanyeshuri barangije mu mashami atatu ( Computer Engineering , Electrical Engineering , Mechanical and Electrical Engineering ).

Iri tangazo ryanyujijwe kuri Whatsapp ryavugaga ko ari mu rwego rwo guhitamo abazajya kwiga gutwara indege nyuma bakabona akazi muri RwandAir.

Mu itangazo iki Kigo cyashyize kuri Twitter, rigira riti :“RwandAir iramenyesha abanyarwanda bose ko ubutumwa buri gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga ( Whatsapp ),buvuga ko umuyobozi wayo wungirije azahura n’abanyeshuri barangije mu mashami atatu ( Computer Engineering , Electrical Engineering , Mechanical and Electrical Engineering ) mu rwego rwo guhitamo abazajya kwiga gutwara indege ,nyuma bakabona akazi muri RwandAir , ko ayo makuru atari ukuri, ko na nimero ya telefoni yatanzwe itazwi muri RwandAir”……

Rwandair inyomoje aya makuru nyuma y’uko ku wa 19 Mutarama 2016 , Rwanda Revenue Authority nayo isohoye itangazo yamagana ubutumwa bwacicikanaga kuri Whatsapp ,buvuga ko iki Kigo kiri gutegura kujya gisoresha abakoresha imbuga nkoranyambaga.



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo