Rwamagana: Habonetse umurambo bikekwa ko wazize inzara kubera amasengesho

Kuri uyu wa Kabiri mu murenge wa Fumbwe hafi y’urugabano rw’Akarere ka Gasabo na Rwamagana abana bari bagiye gutashya inkwi babonye umurambo w’umugabo witwa Jean Bosco Nduwayezu babimenyesha ubuyobozi. Kubera ko nta gikomere nta n’ikimenyetso cy’uko yanizwe birakekwa ko yaba yarazize inzara kubera kwiyiriza mu masengesho akunda gukorerwa muri ako gace.

Umurambo w’uriya mugabo wabonetse mu Karere ka Rwamagana mu murenge wa Fumbwe

Umurambo wabonetse mu mudugudu wa Cyarutabana, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana.

Iruhande rw’umurambo wa nyakwigendera bahasanze Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo bivugwa ko zihimbaza Imana, na telefoni ebyiri zo mu bwoko bwa Techno, indangamuntu ye ifite nomero: 1197480076131177 hamwe n’ikarita y’uko aba mu Nkeragutabara( Reserve Force).

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Fumbwe Daniel Zamu yabwiye Umuseke ko hari ibinini byo mu bwoko bwa Amoxicillin basanze mu mufuka w’imyenda y’uriya mugabo.

Avuga ko kuba nta wundi muntu wari hafi aho ngo abe yatanga amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera bigoye kumenya icyamuhitanye ariko nawe avuga ko bishoboka ko yaba yarahitanywe n’inzara.

Ati:“Umuntu yakeka ko yaba yishwe n’inzara, gusa kuko nta muntu bari kumwe, ntawamenya.”

Zamu avuga ko aho basanze umurambo ari ahantu hajya hasengerwa n’abantu baturutse hirya no hino ariko ngo ubu byaragabanutse, hasigaye haza bake bake.

Yemeza ko kugabanuka k’umubare w’abazaga gusengera ku musozi wa Fumbwe byagabanuwe n’ibiganiro ubuyobozi bw’Umurenge bwagiranye n’abazaga kuhasengera hamwe n’abahaturiye kugira ngo babumvishe ko gusenga Imana ikakumva ‘bidasaba kujya mu butayu.’.

Nduwayezu Jean Bosco bamusanze ku muhanda uva za Rwamagana ugana ahitwa Gicaca muri Gasabo.

Umurambo we wajyanywe ku bitaro by’Akarere ka Gasabo biri mu murenge wa Kakiru kugira ngo usuzumye.

Source umuseke.rw





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Can Kuya 13-06-2019

Ntawamenya!kuko kwiyiriza ubusa ntibyica ahubwo birakiza kandi usenga aba agomba kuba afite.ibyo yifuza ku Mana.

binel Kuya 12-06-2019

Aba Bantu nabo mujye mubitondera hari umuntu ubona afite indwara iddakira agahitamo. kujya kwiyahuZa inzara kugirango aruhuke ubwo buzima bubi abayeemo ntakindi akora uretse kujya kuryama Ku musozi mpaka apfuye

binel Kuya 12-06-2019

Aba Bantu nabo mujye mubitondera hari umuntu ubona afite indwara iddakira agahitamo. kujya kwiyahuZa inzara kugirango aruhuke ubwo buzima bubi abayeemo ntakindi akora uretse kujya kuryama Ku musozi mpaka apfuye