RIB yataye muri yombi abakozi babiri ba FARG bafashwe bakira ruswa

Babinyujije kuri Twitter yabo, Ikigega cyo gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG), bemeje ko RIB yataye muri yombi abakozi babo babiri bafatiwe mu cyuho bakira ruswa y’umugenerwabikorwa w’iki kigega.

Ubuyobozi bwa FARG buvuga ko bwababajwe cyane n’iki gikorwa kigayitse gikekwaho abakozi bayo bityo ngo bakaba biteguye gukorana n’Ubushinjacyaha kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe.

Uretse FARG yemeje itabwa muri yombi ry’aba bakozi yayo kandi, n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda, bwatangaje ko bwataye muri yombi abakozi babiri b’ikigega cyo gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye (FARG), bakira ruswa y’umugenerwabikorwa w’iki kigega.

Hashize igihe havugwa ruswa mu bikorwa by’iki kigega byo guha bamwe mu bagenerwabikorwa bacyo batishoboye inzu, ubuvuzi, ubufasha bw’amafaranga n’ibindi bagenerwa.

Bamwe mu bagenerwabikorwa b’iki kigega mu myaka ishize bagiye batangaza ko basabwe ruswa na bamwe mu bakozi b’iki kigega kugira ngo bashyirwe ku rutonde rw’abagomba guhabwa bimwe mu bitangwa n’iki kigega.

Uyu munsi, ubushinjacyaha mu Rwanda bwatangaje ko bwafashe abakozi babiri ba FARG barimo bakira ruswa y’umugore w’umugenerwabikorwa w’iki kigega gifasha abatishoboye.

Uru rwego ruvuga ko aba bakozi basabye ruswa uyu mugore kugira ngo "ahabwe inzu" yari agenewe guhabwa mu batishoboye.

Buri mwaka, iki kigega kigenerwa ingengo y’imari na Leta y’u Rwanda kugira ngo gifashe abarokotse Jenoside mu Rwanda batishoboye.


Ubushinjacyaha buvuga ko abakozi babiri ba FARG bafashwe bakira ruswa


FARG nayo yemeje ko RIB yataye muri yombi abakozi babiri bayo

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo