REB yasobanuye amasubyo ari mu ishyirwa mu bikorwa ry’integanyanyigisho

Guverinoma y’u Rwanda ishishikajwe no kongera ireme ry’uburezi, aho imwe mu ngamba ari ugukoresha integanyanyigisho ifasha abanyeshuri kugaragaza ubushobozi bwabo hagamijwe kubaremamo umuco wo guhangana ku isoko ry’umurimo.

Hashize imyaka itatu integanyanyigisho y’amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye yari ishingiye ku bumenyi ihinduwe ndetse itangira gukoreshwa. Gusa hirya no hino mu mashuri hagaragara inzitizi mu ishyirwa mu bikorwa ry’integanyanyigisho yayisimbuye ifasha abanyeshuri kugaragaza ubushobozi bwabo (Competency Based Curriculum).

Iyi nteganyanyigisho igamije gufasha abanyeshuri gushyira mu ngiro ibyo biga no kubigiramo uruhare hagamijwe kubongerera ubumenyi ndetse n’imitekerereze yagutse.

Mu kiganiro cyihariye na The New Times, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), Dr Irenée Ndayambaje, yasobanuye ko hari ibibazo bibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’iyi nteganyigisho birimo ibikoresho n’imyumvire.

Yagize ati “Kuva yatangizwa, abarimu barahugurwa mu byiciro bitandukanye kandi bagahabwa n’ibibafasha kuyishyira mu bikorwa. Icyakora dufite inzitizi zirimo kutagira laboratwari z’amasomo y’ubumenyi no gukererwa kw’ibitabo bigomba guhabwa amashuri.”

Guverinoma yari yateganyije ko ibitabo byo kwigiramo n’ibindi bikoresho byo kwigisha bihabwa amashuri mu byiciro bitatu byagombaga kurangira mu 2016. Gusa ibi ntibyubahirijwe kubera ubukererwe bw’abafatanyabikorwa bagombaga kubikora.

Minisiteri y’Uburezi iherutse gufata icyemezo cyo kwiyandikira ibitabo bigenewe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, ibyambuye abikorera. Iki cyemezo cyitezweho gukemura ikibazo cy’aho ba rwiyemezamirimo bakererwaga gutanga ibitabo ku mashuri.

Kugeza ubu imitumba 46 y’amasomo 20 yamaze kwandikwa kandi igiye gushyirwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo ikoreshwe, mu gihe kuyitubura biteganyijwe muri Kamena uyu mwaka.

Ndayambaje yemeza ko impande zose bireba zaganirijwe kuri iyi nteganyanyigisho na mbere y’uko ishyirwa mu bikorwa ariko hari aho bitarumvikana neza, kuko impinduka zifata igihe kinini n’ubukangurambaga bwinshi.

Yagize ati “Sintekereza ko ibibazo biri mu ishyirwa mu bikorwa by’integanyanyigisho bifite aho bihuriye n’ubumenyi n’ubushobozi mbere yo kuyitangiza, kuko REB yafashe igihe kinini cyo gusobanurira abafatanyabikorwa barimo n’amashuri ibikenewe mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.”

Avuga kandi ko hari amashuri amwe yanangiye guhindura akaba agenda gake mu gushyira mu bikorwa integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi. Urugero ni nk’abakomeza kubika ibikoresho by’ikoranabuhanga n’abarimu batekereza ko Laboratwari y’ikoranabuhanga ari iy’abarimu baryigisha gusa.

Hari andi masubyo

Abahanga mu by’uburezi bemeza ko ireme ry’uburezi ridapimirwa mu kwicara mu ishuri no kwigishwa na mwarimu mwiza, ufite integanyanyigisho nziza, ko ahubwo rihera mu rugo rigakomereza no mu buzima umwana yigiramo.

Muri Gashyantare na Gicurasi uyu mwaka, Minisiteri y’Uburezi n’inzego ziyishamikiyeho batangije ubukangurambaga ku guteza imbere ireme ry’uburezi. Ndayambaje avuga ko hari ibibazo babonye mu kugaburira abana ku mashuri, aho usanga hamwe ingano n’ubuziranenge bw’ibyo babagaburira bukemangwa.

Hari kandi amashuri akoresha ubufasha Leta itanga buri kwezi mu kugaburira abana ku ishuri bakayakoresha mu bindi nko gutanga uduhimbazamusyi tw’abarimu.

Ibindi bibazo byabonetse ni ibyerekeye n’ubucucike mu mashuri, isuku nke, intebe zidahagije ku rwego rw’aho abana bicara ku ntebe z’indambure cyangwa kuri sima.

REB ivuga ko iki kibazo cyitaweho byihutirwa binyuze mu bufatanye bwa Minisiteri y’uburezi n’ingabo z’igihugu muri gahunda y’ingabo mu iterambere ry’abaturage. Muri Nyakanga 2018, hakazaba hubatswe ibyumba by’amashuri 121, imisarani 108 ndetse hagurwe intebe nshya 34 000.

Umuti urimo kuvugutwa

Dr Ndayambaje avuga ko amashuri adakoresha mudasobwa yahawe yasabwe kubihindura kuko gukoresha ikoranabuhanga mu kwigisha ari icy’ibanze muri gahunda za Leta, no kugera ku ireme ry’uburezi rikenewe.

Yagize ati “Twasabye amashuri adakoresha mudasobwa ko babihindura kandi n’ubugenzuzi buzakomeza gukorwa ku rwego rw’ibanze, tugamije ko amashuri yose yitabira iyi gahunda.”

Akomeza avuga ko ku bijyanye n’amashuri adafite ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga kuko nta mashanyarazi afite, bavuganye n’inzego bireba kandi nazo zashyigikiye ko amashuri yose ya Leta azaba yahawe amashanyarazi bitarenze 2020.

Ku bijyanye na Laboratwari z’amasomo y’ubumenyi, ngo hakenewe ingengo y’imari kuko ibikoresho n’ibinyabutabire bikoreshwamo bihenda cyane. Dr Ndayambaje avuga ko mu gihe itaraboneka hafashwe icyemezo cyo gukoresha amasomo ateguye mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Yagize ati “Ubu turi mu cyiciro cy’igerageza ku mashuri amwe n’amwe i Kigali, umwaka utaha turizera ko amashuri 500 azaba akoresha ubu buryo mu gihe agitegereje kubona Laboratwari. Kimwe n’uko mu gihe tucyubaka ibyumba by’amashuri, turashishikariza amashuri aturanye gusangira inyubako n’ibindi bikoresho mu gihe bagitegereje ibyabo.”

Dr Ndayambaje yasabye abarimu kumenya ko ari ingenzi cyane mu guteza imbere ireme ry’uburezi ndetse no gutuma imyigishirize igera ku ntego.

Ati “Nta gitabo cyangwa porogaramu ya mudasobwa ishobora gusimbura akamaro kihariye k’umwarimu. Kugira ngo umunyeshuri abone ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo akoresheje ubumenyi bwe, umunyeshuri akeneye umuyobora akamwereka inzira.”

Ababyeyi bagomba gukomeza gufasha Leta kugera ku musaruro mwiza w’uburezi, bakurikirana abana mu myigire kandi bagatanga umusanzu aho bibaye ngombwa. Abanyeshuri barasabwa gufata impinduka z’uburezi nka gahunda igamije kubategurira ejo hazaza heza, bakabyaza umusaruro ayo mahirwe uko bikwiye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo