RDC : Umugore n’umugabo basambaniye muri Hoteli bibananira gutandukana (Amafoto)

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo umugore yasize umugabo we w’isezerano ndetse n’abana mu rugo asohokana n’undi mugabo bageze muri Hotel barasambana bagize ngo barekurane biranga barinda kwitabaza nyiri Hotel nabyo biba iby’ubusa bamara iminsi itatu yose bagifatanye.

Ikinyamakuru Africafeeds kivuga ko umugabo w’uyu mugore yari yarahereye kera amwiyama ngo areke uburaya n’umugabo basambanaga nyamara akavunira ibiti mu matwi yikomereza iyo ngeso mbi. Kimwe n’uwo mugabo nawe umugore we yamusabye ko yareka ingeso yo kumuca inyuma akareka umugore w’abandi, ariko nawe aramutsembera yikomereza gahunda ze.

Amateka yabo y’ubusambanyi barayakomeje bakomeza kwikubanaho nkuko byari bisanzwe gusa nyuma yaho bagerageza kureka iyo ngeso mbi ntibyabashobokera ari nako gufata gahunda bagasohokera muri Hotel. Bamaze iminsi irenga ibiri bari mu cyumba cya Hotel ntawushobora kurekura undi yewe habe no kwikubaganya.

Umuyobozi wa Hotel nibwo yaje kubimenya abibwiwe n’abashinzwe gukora isuku muri Hotel ahita ajyayo asanga bafatanye batikoma usibye kureba gusa. Yahise abajyana ku bitaro rusange bya Mwangeji Kolwenzi. Bamaze iminsi itatu bakiri uko babasanze bameze umugore ari hejuru y’umugabo umugabo nawe ari hasi. Abaganga bashatse icyo bakora ngo babatandukanye ariko babona nta buryo babona bwo kubatandukanya.

PNG - 601.9 ko
Uyu mugore n’uyu mugabo batatangajwe amazina bajyanwaga kwa muganga


Nk’uko umwe mu baturanyi w’aho abivuga ngo kugira ngo barekurane ni uko umugabo w’uwo mugore yagombaga kuboneka akaba ariwe ukoresha imigenzo yabo akabatandukanya. Bagiye kumuhamagara k’ubw’amahirwe make basanga umugabo yafashe abana be barigendera ku buryo ubu ntawuzi aho baherereye abandi bakibereye mu gitanda bafatanye.

PNG - 698.1 ko
Uyu mugabo n’umugore basanzwe mu cyumba barayemo byabananiye gutandukana

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
jeremy habumuremyi Kuya 4-04-2018

icyo nigihano imana yabahaye

Cyuma Kuya 28-03-2018

Ark ubundi ni gute umuntu aba afite umugore cg umugabo agakomeza ingeso nkizi ? Ese nuko aba atamukorera ibyo yifuza byose ?

Cyuma Kuya 28-03-2018

Ark ubundi ni gute umuntu aba afite umugore cg umugabo agakomeza ingeso nkizi ? Ese nuko aba atamukorera ibyo yifuza byose ?

ukwizagira valens Kuya 28-03-2018

Ahaa nihatari iyaba Bose abasambanyi bafatwaga nkuku ntawakonjyera guca inyuma inyuma uwobashakanye

James Rugamba Kuya 27-03-2018

Kombona arihatari bavandi

xxxxx xxxxx Kuya 27-03-2018

Nuko rero nabandi bazajya kumugaragaro, Erega ibihembo by’ibyaha nurupfu ariko impano y’Imana nubugingo buhoraho,irongera ibwira umuntu iti" kubaha Uwiteka nibwo bwenge kuva mu byaha niko kujijuka" Yobu 28:28

basabose Kuya 27-03-2018

Uwomugabo wuwomugore kugendanibyo Seiko yibukeko usabyimbabazi azihabwa gusayamubabarira ahubyo akirukana uwomungorewe agasanga uwomugabo bakabana kuko uwomungoreyakunze umugabo

Muhawe Josephine Kuya 26-03-2018

Nicyokibakwiye

Theos Kuya 26-03-2018

Imana nigihano yahaye abo bakozi bamahano, nabandi bumvireho

Mukeshimana Florence Kuya 26-03-2018

Hhhhh mbeg hhhh

Mukeshimana Florence Kuya 26-03-2018

Hhhhh mbeg hhhh

Karisa J.B Kuya 26-03-2018

Ibihembo by’ ibyaha ni urupfu.

Icyo ni cyashobora abiha kwangiza ibyabandi.

GASIGWA JOSEPH Kuya 26-03-2018

Ingeso nkizo ntago zikwiyepe ! Nabajyisambana bisubireho ! cyokora nanone icyo nijyihano jyikarishye !

GASIGWA JOSEPH Kuya 26-03-2018

Ingeso nkizo ntago zikwiyepe ! Nabajyisambana bisubireho ! cyokora nanone icyo nijyihano jyikarishye !

RWAMA DÉSIRÉ Kuya 26-03-2018

Ingero yicaha nurupfu, hamwe nukumaramara

Ndahimana Jackson Kuya 26-03-2018

Yeweeeeeebirabaje

Ndahimana Jackson Kuya 26-03-2018

Yeweeeeeebirabaje

Ndahimana Jackson Kuya 26-03-2018

Yeweeeeeebirabaje

Jane Kuya 26-03-2018

Birababaje
Ark nibo bikozeho