RDC: Padiri Sengiyumva Etienne yarashwe amaze gusoma Misa

Umupadiri wo mu idini Gatolika Etienne Sengiyumva yarasiwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo amaze gusoma misa ahita yitaba Imana, bikekwa ko yishwe arashwe n’abarwanyi bitwaje intwaro ba Mai Mai.

Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP byatangaje ko ubuyobozi bwa Paruwasi ya Kitchanga ariwe Paridi Sengiyumva yakoragamo bwayitangarije ko yishwe ari gutanga isakaramentu ry’umubatizo ndetse no guha umugisha abarihabwaga.

Bikekwa ko uyu mu Padiri yishwe n’abarwanyi ba Maï-Maï Nyatura akaba yiciwe i Kyahemba nk’uko Padiri Louis de Gonzague Nzabanita, wo muri Diyoseze ya Goma mu Ntara ya Kivu ya ruguru yabitangaje.

Aba barwanyi ba Mai Mai basanzwe bavuga ko bari mu ishyamba ku mpamvu yo kurwanira Abahutu bavuga Ikinyarwanda baba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kyahemba ni agace kari muri Territoire ya Masisi, ku birometero 87 mu Majyepfo y’Uburengerazuba bwa Goma, umurwa mukuru wa Kivu ya ruguru kakaba kagenzurwa n’abarwanyi ba Mai Mai kuko nta mupolisi cyangwa umusirikare wa Leta uharangwa.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize undi mupadiri Ngango Celestin yashimuswe n’abarwanyi batazwi arekurwa ari uko hatanzwe amafaranga yo kumugomboza muri Territoire ya Rutshuru n’aho abasivile 5 barashimuswe ndetse banicwa n’ababashimuse.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo