RDC: Moïse Katumbi yahungutse yakirwa n’imbaga i Lubumbashi

Indege bwite ye yageze ku kibuga cya Lubumbashi mu majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’igihugu saa tanu n’iminota 45 ku isaha yaho.

Moïse Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, yari amaze imyaka itatu aba mu buhungiro.

Imbaga y’abamushyigikiye i Lubumbashi, umurwa mukuru w’intara ya Katanga yabereye umuyobozi (2007 - 2015), yaje kumwakira yitwaje ibyapa n’imyambaro byo kumuha ikaze.

Yahageze aturutse i Lusaka muri Zambiya. Yabanje kandi kunyura mu bindi bihugu aganira na ba Perezida Cyril Ramaphosa muri Afurika y’Epfo, João Lourenço wa Angola na Hage Geingob wa Namibiya.

Ubwo yifuzaga kwiyamamariza kuyobora Kongo, ubutegetsi bwa Joseph Kabila bwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi, mu 2016 ahita ahungira mu Bubiligi.

Bwana Kabila yahoze ari inshuti ye bafatanyije, baza gushwana mu ntangiriro ya 2015.

PNG - 351.2 kb
Moïse Katumbi mu ndege ye bwite ahunguka asubira muri Kongo


Mu mwaka ushize wa 2018 yashatse gusubira mu gihugu baramwangira, maze mu matora ashyigikira Martin Fayulu watangajwe n’akanama k’amatora ko watsinzwe na Félix Tshisekedi.

Kuva Bwana Tshisekedi yagera ku butegetsi, imfungwa za politiki nyinshi zararekuwe, impunzi za politiki nazo zimwe zirataha. Ikinyamakuru JeuneAfrique kivuga ko Mbusa Nyamwisi warwanyaga cyane Bwana Kabila na we azatahuka.

Jean-Pierre Bemba na we aherutse gutangaza ko azataha muri iki cyumweru.

Nubwo bwose we na Bwana Fayulu batishimiye intsinzi ya Bwana Tshisekedi, ibi byatumye Bwana Katumbi avuga ko "Félix Tshisekedi amaze gukora ibintu byiza mu gihugu nko gutanga ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo no kurekura imfungwa za Politiki".

PNG - 563.1 kb
Abashyigikiye Moïse Katumbi bari baje kumwakira ku bwinshi

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo