Polisi yataye muri yombi umugore n’umugabo bazira gukorera iyicarubozo umukozi wabo bamutwika igitsina (Amafoto)

Polisi ikorera mu karere ka Wakiso, mu mujyi wa Bweyogerere mu gihugu cya Uganda yataye muri yombi umugore n’umugabo bo mu gace ka Kireka, nyuma yo guhohotera umukozi wabo wo mu rugo, bakamukorera iyicarubozo bamutwika umubiri wose.

Uyu mukozi wo mu rugo wahuye n’uruva gusenya akorerwa iyicarubozo, yaje gukorana n’uyu muryango nyuma yuko ahawe akazi n’ikompanyi ishinzwe guhuza abakozi bo mu rugo n’abakoresha yitwa Master Maids Limited ihagarariwe n’uwitwa Peter Kayiduwa w’imyaka 50 y’amavuko, akaba ari na we nyirayo.
Uyu mugore witwa Sandra Mukibi n’umugabo we bo mu gace ka Kireka, bashyikirijwe uyu mwana ngo ajye abafasha imirimo yo mu rugo nabo bamuhembe ariko bamubera ababyeyi gito ntibanuzuza ibyo basezeranye kuko byaje kurangira bamukoreye iyicarubozo ryababaje benshi bamubuza uburengfanzira bwe.
Ibi byose byabaye kuri uyu mwana nyuma yuko aba bakoresha be bashwanye hagati yabo agize ngo abakize niko guhita bamwanjamira icya rimwe bamukorera aya mahano.

Uyu mukozi mu byo yatangarije inzengo za Polisi ayisobanurira iyicarubozo amaze igihe akorerwa ariko akaryumaho ategereje ko yabona umushahara we, yavuze ko bamukubitishaga amasinga y’amashanyarazi, ibiti, bakamucengeza mu rugi bamukandiramo (bamukandisha urugi), banamutwika ibiganza no ku bice bye by’ibanga. Yongeyeho ko yabasabaga kumuhemba ariko bakica amatwi ibyaje no kurangira bamwimye igihembo cye yakoreye.
Aya makuru yose yaje gutahurwa ubwo ababyeyi b’uyu mukozi wo mu rugo batakiraga Polisi ikorera mu gace ka Bweyogerere, bayibwira ko umwana wabo adafashwe neza, ni ko guhita ikurikirana uyu mugore n’umugabo we ibata muri yombi ibafungira kuri Sitasiyo ya Polisi yaho.

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
habimana Kuya 3-05-2018

nabarozi.bikabije.bom.ikoreakazikayo