Close MORE NEWS Pasiteri yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 7 w’umuyoboke we UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 10-05-2018 saa 09:39' whatsapp Facebook Igipolisi cya Nigeria gikorera mu gace ka Azube muri Leta ya Delta cyatangaje ko cyataye muri yombi Pastieri Alfred Omereh uyobora itorero rya Gospel Christ Mission rikorera mu gace ka OKpanam akurikiranwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko w’umuyoboke we yitwaje ko agiye kumusengera. Aya makuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mupasiteri yemejwe n’umuvugizi wa Polisi ikorera mu gace ka Azube, Mr. Mahammad Mustafa avuga ko kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo yabo akurikiranwaho gufata ku ngufu uyu mwana. Uyu mwana ufite ababyeyi basanzwe basengera mu rusengero rubowe na Pasiteri Alfred Omereh yinjijwe mu biro bye ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 09 Gicurasi 2018 amubwira ko agiye kumusengera birangira amufashe ku ngufu amusambanyiriza mu biro bye. Ubwo uyu mwana witwa Jane yageraga mu rugo atashye nibwo byamwanze mu nda abiganiriza ababyeyi be nabo bakibyumva bahita batanga amakuru kuri Polisi nayo yihutira guta muri yombi uyu mupasiteri abenshi bise umubyeyi gito. Robert Kelechi, umubyeyi w’uyu mwana wafashwe ku ngufu aganira n’ikinyamakuru DAILYPOST dukesha iyi nkuru, yavuze ko bakimara gusenga yasize umwana we ku rusengero agataha agiye mu mirimo ye isanzwe ariko nyuma akaza gutungurwa n’amarira y’uyu mwana we mu ijoro ryo ku wa kabiri aribwo yabasobanuriye neza nabo bihutira kubimenyesha Polisi uyu mupasiteri ahita atabwa muri yombi. Nyuma yuko Pasiteri Alfred Omereh atawe muri yombi, kuri ubu igipolisi gikomeje gukora iperereza ryimbitse ngo hamenyekane niba nyirizina koko uyu mwana yarafashwe ku ngufu. Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Pasiteri yatawe muri yombi ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 7 w’umuyoboke we UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 10-05-2018 saa 09:39' whatsapp Facebook Igipolisi cya Nigeria gikorera mu gace ka Azube muri Leta ya Delta cyatangaje ko cyataye muri yombi Pastieri Alfred Omereh uyobora itorero rya Gospel Christ Mission rikorera mu gace ka OKpanam akurikiranwaho gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka irindwi y’amavuko w’umuyoboke we yitwaje ko agiye kumusengera. Aya makuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mupasiteri yemejwe n’umuvugizi wa Polisi ikorera mu gace ka Azube, Mr. Mahammad Mustafa avuga ko kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo yabo akurikiranwaho gufata ku ngufu uyu mwana. Uyu mwana ufite ababyeyi basanzwe basengera mu rusengero rubowe na Pasiteri Alfred Omereh yinjijwe mu biro bye ku munsi w’ejo ku wa kabiri tariki ya 09 Gicurasi 2018 amubwira ko agiye kumusengera birangira amufashe ku ngufu amusambanyiriza mu biro bye. Ubwo uyu mwana witwa Jane yageraga mu rugo atashye nibwo byamwanze mu nda abiganiriza ababyeyi be nabo bakibyumva bahita batanga amakuru kuri Polisi nayo yihutira guta muri yombi uyu mupasiteri abenshi bise umubyeyi gito. Robert Kelechi, umubyeyi w’uyu mwana wafashwe ku ngufu aganira n’ikinyamakuru DAILYPOST dukesha iyi nkuru, yavuze ko bakimara gusenga yasize umwana we ku rusengero agataha agiye mu mirimo ye isanzwe ariko nyuma akaza gutungurwa n’amarira y’uyu mwana we mu ijoro ryo ku wa kabiri aribwo yabasobanuriye neza nabo bihutira kubimenyesha Polisi uyu mupasiteri ahita atabwa muri yombi. Nyuma yuko Pasiteri Alfred Omereh atawe muri yombi, kuri ubu igipolisi gikomeje gukora iperereza ryimbitse ngo hamenyekane niba nyirizina koko uyu mwana yarafashwe ku ngufu. Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu