Nzi neza ko iriya nzu bayitije kandi umunsi umwe izagaruka – Rujugiro Tribert

Nyuma y’aho umuturirwa wa Union Trade Center w’umuherwe Rujugiro Tribert uterejwe icyamunara ukagurwa n’ikigo, Kigali Investment Company (KIC) miliyari 6,877,150,000 z’amanyarwanda , uyu munyemari utemera ibivugwa n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro, yatangaje ko ibyabaye ari akagambane yakorewe na Leta y’u Rwanda atakivuga rumwe nayo kuko ngo yavuye mu Rwanda mu 2009 yishyuye imisoro yose, akavuga ko cyamunara yakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse akaburira iki kigo cyaguze iyi nyubako avuga ko umunsi umwe azageraho agasubirana inyubako ye.

Mu kiganiro Imvo n’Imvano yagiranye na BBC kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 30 Nzeri, Rujugiro yabajijwe aho ashingira avuga ko yambuwe inyubako ye .

Ubwo yatangizaga icyamunara mu izina ry’ikigo cy’imisoro, umuhesha w’inkiko Vedaste Habimana, yavuze ko hiyandikishije abantu cyangwa ibigo 13 byifuzaga kugura UTC, ariko abitabiriye ihiganwa mu biciro ni batatu gusa.

Ikigo cya Kigali Investment Company nicyo cyaje kwegukana inyubako ya UTC nyuma yo kwemera kwishyura igiciro kiruta icy’abandi bapiganwaga cya miliyari 6, 877, 150,000 frw. Kuri iki giciro cy’ibanze cyari cyatangajwe, hiyongereyeho miliyoni zitarenga 230.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro cyavugaga ko Union Trade Centre igifitiye ibirarane bingana na miliyari n’ibice bibiri by’amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe Rujugiro avuga ko iyi nyubako yatwaye akayabo ka miliyoni 20 z’Amadolari. Hagendewe kuri iyi mibare, agaciro iyi nyubako yaguzweho kakaba kari munsi ho miliyari zigera ku 10.

Ubwo yabazwaga uko yakiriye iki gikorwa cyo guteza cyamunara inyubako ye, Rujugiro yasubije ko yabyakiriye neza kuko ngo kuri we nta cyahindutse.

Yagize ati : “Nabyakiriye neza…kubera ko ku bwanjye..nta kintu cyahindutse. Abari barayitije nibo bayigumanye”

Yabajijwe uko bayigumanye mu gihe ikigo cy’igihugu cy’imisoro ari cyo cyateje cyamunara kubera imyenda yari akibereyemo, asubiza ko kugirango umuntu abyumve neza yabanza akumva impamvu y’iyo misoro.

Yagize ati : “Iyo misoro ku bwanjye ishobora kuba iriho, ariko ikaba ijyanye n’igihe bariya bantu bafashe iriya nzu..urazi ko bayifashe mu 2013, imyaka 4 bayimaranye bakaba batarasoze noneho ikigo kikayifata.”

Rujugiro yongeyeho ko we iyi nyubako ikiri mu ntoki ze, nta deni narimwe ry’imisoro ndetse n’ikimenyimenyi mu 2012 UTC ikaba yari yahawe umudari wo gukora neza.

Yabwiwe ko ibirarane by’imisoro yishyuzwaga ari iyo hagati ya 2013 kugeza muri 2017, asubiza ko muri kamena 2012 abagenzuzi ba RRA bakoze ubugenzuzi bw’imyaka 5 yose bakabara byose bagasanga amafaranga atarishyuwe ari miliyoni 20 ndetse ngo umukozi wamurebereraga avuga ko babarenganya bagomba kuburana ariko Rujugiro aramubuza barishyura.

Rujugiro yakomeje avuga ko UTC buri kwezi yinjizaga 120,000 by’Amadolari angana na miliyoni zigera mu 100 z’Amanyarwanda, ngo mu myaka 4 amaze atayigenzura binjije miliyari 5 na miliyoni 600 kandi ngo itegeko rigenga imitungo yasizwe na ba nyirayo rivuga ko 50% akoreshwa mu gucunga iyo nzu, andi 50% agashyirwa muri banki nkuru nyirayo yazaboneka bakayamuha.

Ati : “Ni ukuvuga rero niba barabikoze uko itegeko ribivuga, ubu mfite miliyari 2 n’ibihumbi 800 muri banki nkuru.”

Ubwo BBC yavuganaga na Alexis Muhaya, wari usigaye ashinzwe kuyobora UTC, yamubajije amafaranga yinjiraga uwayafataga, asubiza ko ari UTC yayafataga, abazwa ikibazo cy’imisoro baregwa, asubiza ko bo nta kibazo cy’imisoro bari bafite.

Yagize ati : “Nta kibazo twigeze tugira cy’imisoro. Imisoro barega ni ya misoro ya mbere y’uko tuzamo twarabisanze. Kuva tugezemo nta kibazo dufite cy’imisoro ubwo iyo misoro ni iya kera mwabaza Rwanda revenue ikabaha details zabyo uko bimeze.”

Rujugiro yibukijwe ko muri Nyakanga 2014 yitabaje inkiko z’amahanga nk’urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba, abazwa niba hari icyo bamumariye, asubiza ko bamubwiye ko ari ikibazo kiri mu gihugu badashobora kukinjiramo arajurira, na n’ubu ngo akaba ategereje itariki yo kuburana. Abajijwe niba afite icyizere ko izi nkiko mpuzamahaga hari icyo zamufasha, yasubije agira ati : “Nta cyizere mfite kuko nta nubwo numva bimpangayikishije kubera ko nzi neza ko iriya nzu barayitije, umunsi umwe izagaruka.”



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo