Nyuma y’ubukwe Ange Kagame yashyize hanze andi mafoto maze agira n’icyo avuga ku mugabo we

Taliki ya 06 Kamena 2019 nibwo umukobwa wa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yashyingiranywe na NDENGEYINGOMA Berthand mubirori byabereye muri Convention Centre.

Mu birori byari bitegerejwe na benshi mu muryango wa Perezida Kagame n’Abanyarwanda batandukanye,umukobwa umwe wa Perezida Paul Kagame yakoze ubukwe bw’igitangaza yambaye ikanzu ndende cyane nkuko amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yabigaragaje.

Ange Kagame yagaragaye afatanye akaboko n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma, binjira muri Convention Center ahabereye umuhango wo gusezerana.

Nk’uko babitangaje ku mpapuro z’ubutumire zabo, abatumiwe mu bukwe bakiririwe muri Intare Arena iherereye Rusororo mu karere ka Gasabo.Abinjiye muri ubu bukwe babanzaga kwerekana impapuro z’ubutumire.

Abinyujije kurukuta rwe rwa Twitter Ange Kagame yagize ati:“Nabonye uwo umutima wanjye ukunda ”

Indirimbo ihebuje 3:4

“Twari tugitandukana gato,mbona uwo umutima wanjye ukunda; ndamufata nanga kumurekura,ntamwinjije mu nzu ya mama,mu cyumba cy’uwanyibarutse.”

Kuwa 28 Ukuboza 2018 nibwo Ange Kagame yasabwe aranakobwa na Bertrand Ndengeyingoma, mu muhango wabereye mu rugo rwa Perezida Kagame mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi Akagari ka Ntebe mu mudugudu w’Urugwiro.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Kayitesichantal Kuya 11-07-2019

Imana izabubakire mubyare hungu na kobwa gusa muribeza peeee Ange iki nikikwereka ko papa yareze neza.wawu nibyiza biraryoshye

Colette Kuya 9-07-2019

Muri beza cyane mama, Imana ibubakire muzagire ishya n’ ihirwe mu rugo rwiza mutangiriye hamwe. Urugo rurimo amahoro rwuzuye urukundo. Urukundo rwanyu maze ruzahoreho iteka!
Tubifurije urugo ruhire kandi Imana izagure umuryango wanyu ibahe kubyara hungu na kobwa!
Many congratulations 🎉🠾🎊🎈

Funny Kuya 9-07-2019

Uzagire urugo ruhire mfura ya Data,mpfura yacu,Imana izakwubakire,izakomeze urugo rwawe

Niyonzima yves Kuya 8-07-2019

Birashimishimishijepe

Niyukuri richard Kuya 8-07-2019

Mbega ivyiza weee,mbipfurije kugumana urukundo mwakundanye ndetse muzosaze muri aba chéri imana inezereze imitima yanyu mukubaha ivyomwipfuza murururugendo gwiza mwatanguye ndabakunda cane

Gustave Kuya 8-07-2019

Uzagire urugo ruhire mushiki wacu dukunda. Basaza bawe turagukunda

Pontien Kuya 8-07-2019

Nkwifurije urugo ruhire mukobwa mwiza ndagukunda