Close MORE NEWS Nyamagabe: Yafatanywe urumogi ashaka guha Abapolisi ruswa ahita atabwa muri yombi UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 21-02-2018 saa 06:08' whatsapp Facebook Ubwo ku itariki ya 19 Gashyantare mu Karere ka Nyamagabe habaga igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge, muri iki gikorwa nibwo uwitwa Bangwanubusa Francois ufite imyaka 56 wo mu Murenge wa Kitabi mu Kagari ka Kagano yafatanywe ibiro 5 by’urumogi anahita atabwa muri yombi na Polisi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo Chief Insepector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko hari umuturage wahaye Polisi amakuru ko hari umuntu ugiye kuva mu Karere ka Rusizi akajyana urumogi mu Karere ka Nyamagabe. Bangwanubusa wari ufite urumogi ageze mu Murenge wa Kitabi ava mu modoka, akimara kuyivamo nibwo yahise afatwa, amaze gufatwa yahise ashaka gutanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 ku bapolisi bari bamufashe. CIP Kayigi yagize ati “Umuturage yaduhaye amakuru ko hari umuntu ugiye kuvana urumogi mu Karere ka Rusizi akaruzana muri Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi, kuko twari twamenye aho imodoka iri bumuvaniremo twahise tuhashyira abapolisi, akimara kuva mu modoka bahita bamufata”. Yakomeje avuga ko Abapolisi bamaze kumufata bamusatse bamusangana ibiro 5 by’urumogi. Bangwanubusa abonye ko yafashwe yakoze mu mufuka akuramo amafaranga ibihumbi 20 ya ruswa , ayaha ba bapolisi bari bamufashe kugira ngo arebe ko bamureka akagenda aribwo yahise atabwa muri yombi. CIP Kayigi agira inama abantu bagifite umuco wo gushaka gutanga ruswa byongeye kandi bari no mu cyaha. Yagize ati “Ruswa ni mbi imunga ubukungu bw’igihugu, nta muturage ugomba gutanga ruswa ku mpamvu iyo ariyo yose kuko kuyifatirwamo urafungwa. Byongeye uriya we yakoze ibyaha bibiri, yagize gufatanwa ibiyobyabwenge agerekaho no gutanga ruswa, azahanirwa ibyo byaha byombi.” Yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha ariko abasaba gukomeza ubwo bufatanye. Kugeza ubu Bangwanubusa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Kitabi mu gihe iperereza rigikomeje, akurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge. Ingingo ya 640 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga. Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu, hiyongeraho ihazabu y’amafaranga ava ku bihumbi 500, kugeza kuri Miliyoni eshanu. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu
Nyamagabe: Yafatanywe urumogi ashaka guha Abapolisi ruswa ahita atabwa muri yombi UMUBAVU.com Daniel MUKESHIMANA Kuya 21-02-2018 saa 06:08' whatsapp Facebook Ubwo ku itariki ya 19 Gashyantare mu Karere ka Nyamagabe habaga igikorwa cyo kurwanya ibiyobyabwenge, muri iki gikorwa nibwo uwitwa Bangwanubusa Francois ufite imyaka 56 wo mu Murenge wa Kitabi mu Kagari ka Kagano yafatanywe ibiro 5 by’urumogi anahita atabwa muri yombi na Polisi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’Amajyepfo Chief Insepector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko hari umuturage wahaye Polisi amakuru ko hari umuntu ugiye kuva mu Karere ka Rusizi akajyana urumogi mu Karere ka Nyamagabe. Bangwanubusa wari ufite urumogi ageze mu Murenge wa Kitabi ava mu modoka, akimara kuyivamo nibwo yahise afatwa, amaze gufatwa yahise ashaka gutanga ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20 ku bapolisi bari bamufashe. CIP Kayigi yagize ati “Umuturage yaduhaye amakuru ko hari umuntu ugiye kuvana urumogi mu Karere ka Rusizi akaruzana muri Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi, kuko twari twamenye aho imodoka iri bumuvaniremo twahise tuhashyira abapolisi, akimara kuva mu modoka bahita bamufata”. Yakomeje avuga ko Abapolisi bamaze kumufata bamusatse bamusangana ibiro 5 by’urumogi. Bangwanubusa abonye ko yafashwe yakoze mu mufuka akuramo amafaranga ibihumbi 20 ya ruswa , ayaha ba bapolisi bari bamufashe kugira ngo arebe ko bamureka akagenda aribwo yahise atabwa muri yombi. CIP Kayigi agira inama abantu bagifite umuco wo gushaka gutanga ruswa byongeye kandi bari no mu cyaha. Yagize ati “Ruswa ni mbi imunga ubukungu bw’igihugu, nta muturage ugomba gutanga ruswa ku mpamvu iyo ariyo yose kuko kuyifatirwamo urafungwa. Byongeye uriya we yakoze ibyaha bibiri, yagize gufatanwa ibiyobyabwenge agerekaho no gutanga ruswa, azahanirwa ibyo byaha byombi.” Yakomeje ashimira abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu kurwanya ibyaha ariko abasaba gukomeza ubwo bufatanye. Kugeza ubu Bangwanubusa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi yo mu Murenge wa Kitabi mu gihe iperereza rigikomeje, akurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa ndetse no gucuruza ibiyobyabwenge. Ingingo ya 640 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga. Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugeza ku myaka itanu, hiyongeraho ihazabu y’amafaranga ava ku bihumbi 500, kugeza kuri Miliyoni eshanu. Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE NDANGIRA amakuru Guha umugisha abatinganyi aho bashobora kubica byaba birimo kutigengesera – Vatican irisobanura amakuru Imyaka 2 y’uburibwe kuri NSENGIMANA Theoneste, Igihe kirageze ngo ahabwe ubutabera! amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu