Nyagatare: Abavuzi Gakondo bacinye akadiho bishimira umuyobozi mushya w’Urugaga rwabo

Akarere ka Nyagatare muntara y’Iburasirazuba niko kari gatahiwe mu gikorwa cyo kubarura Abavuzi Gakondo bakabarizwamo, iri barura bikaba biteganyijwe ko rizagera mu turere twose tw’igihugu uko ari 30 mu rwego rwo gushakira umuti akavuyo n’akajagari byakunze kugaragara mu mwuga w’ubu buvuzi gakondo aba bavuzi bakaba bacinye akadiho bishimira umuyobozi mushya w’urugaga rw’Abavuzi Gakondo mu Rwanda.

Iki gikorwa cyabereye mu nyubako ikoreramo Akarere ka Nyagatare kuri uyu wa Gicurasi 2019, aho Abavuzi Gakondo bo muri aka karere bari bitabiriye ku bwinshi ugereranyije n’utundi turere twabanje twa Nyarugenge na Kicukiro.

Mu kiganiro Perezidante w’Ihuriro ry’Abavuzi Gakondo mu Rwanda (AGA Rwanda Network), Nyirahabineza Jane yagiranye n’UMUBAVU intero n’inyikirizo ni bimwe ko iri barura rigamije guca akajagari muri uyu mwuga.

Agereranyije n’uturere twabanje kandi uyu muyobozi yavuze ko muri Nyagatare ari akarusho dore ko ubusanzwe ari naho habarurwa Abavuzi Gakondo benshi.

Ati “Tugeze mu karere ka Nyagatare tubarura abavuzi Gakondo , biragenda biza gahoro gahoro nubwo hari abagifite imyumvire idahwitse batazi ko zahinduye imirishyo. Bari bazi ko ari birya bya siyasa (Siasa) byo kubinginga, ariko ubu si siyasa no kwinginga ahubwo ni ukubabwira ngo baze dufatanye tugire umurongo ngenderwaho wo gukora ubuvuzi Gakondo binyuze mu muco mu mabwiriza duhabwa na Minisiteri y’Ubuzima ndetse no kugendera kuri gahunda n’iterambere ry’igihugu muri rusange”.

Ku bijyanye n’ubwitabire yavuze ko muri Nyagatare ari akarusho, ati “Muri Nyagatare ho ndabona barushije abandi twanyuze bagize neza kuza ariko hari uturere abantu batitabiriye gusa tukibaza niba koko aba aribo bari muri utwo turere!”.

Akomeza avuga ko hari bamwe na bamwe bagiye bayobywa n’abantu cyane cyane ababaga mu yandi mahuriro yari ku ruhande y’ihuriro rikuru arimo nka UMUWAGA, UWARWA,… aba bakaba barashingaga aya matsinda mu rwego rwo kwishakira inyungu zabo bwite dore ko abaturage bayobyaga babaga batazi ubuvuzi Gakondo bwemewe nyirizina ku rwego rw’igihugu. Kugeza ubu bamaze kubarura uturere 10 bakaba barava muri iyi ntara y’Iburasirazuba bajya mu y’Amajyaruguru.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo