Igitekerezo: Ntiyiyumvisha ’Systeme’ ikunze kuvugwa umuntu agomba kuba arimo

Umunyamakuru w’UMUVAVU, Nsengimana Theoneste akaba n’umuyobozi wacyo aribaza sisiteme ivugwa (System) umuntu agomba kuba arimo kugira ngo agire ibyo ahabwa nyuma yuko ngo agiye kwaka isoko akabazwa niba ari muri system.

Mu kiganiro n’umunyamakuru w’UMUBAVU, ati "Ndashaka kuzasobanukirwa sisiteme iyo ariyo umuntu agomba kujyamo iruta iyo kuba umunyarwanda, sisiteme yakabaye iyo kuba uri umunyarwanda".

Iyumvire byinshi muri Video:

Atanga urugero ko nko mu bindi bihugu cyane cyane ibiri mu nzira y’amajyambere, usanga hari ibyemezo biba byarashyizweho mu rwego rwo gufasha abenegihugu gutera imbere ndetse no kugera ku bukire bumwe".

Avuga ko atumva neza igishobora kurenga ku kuba umuntu ari umunyarwanda kugira ngo agire ibyo abona, ati "Iyo sisiteme yacu, ntabwo numva ukuntu kuba uri umunyarwanda sisiteme ikwegezayo, jyewe ntabwo ndabyiyumvisha, nta nubwo nzi iyo sisiteme nzi iyo ariyo gusa mbyumvana abantu nk’umunyamakuru ngenda mbyumva, nkumva abantu ngo aha utari muri system se! Sisiteme iruta iyo kuba umunyarwanda ni iyihe?".

Akomoza ku byo avuga ko ukunze kumva abantu bavuga ko usanga mu Rwanda hari abantu bakeya bihariye imitungo nubwo nta bushakashatsi byakorewe bityo akagaragaza ko bibaye aribyo byagira ingaruka kuri benshi.

Avuga ko bitewe n’ibihe bikomeye abanyarwanda banyuzemo, iki cyakabaye igihe cyo kugira ngo abanyarwanda babane neza muri byose, buri wese abeho neza nkuko mugenzi we abayeho, buri wese ahe amahoro mugenzi we, bityo ngo haracyariho imbogamizi zikwiriye gukurwaho kugira ngo buri muntu wese nabona mugenzi we amubone neza.

Akomeza avuga ko nubwo u Rwanda ruri gutera imbere mu buryo bugaragara, rukiri ku mwanya mubi by’umwihariko mu bihugu bifite abaturage bishimye.

Ati "Turi mu bihugu biri ku mwanya mubi mu bihugu bifite abaturage batishimye, ibyo ntabwo aribyo kuko nubwo twaba turi gutera imbere nka Singapour abaturage babaye ubwo se bitumariye iki niba batishimye? Turi ku mwanya mubi mu gutanga ibitekerezo (Freedom of Expression), turi ku mwanya mubi muri Demokarasi".

Asoza ibitekerezo bye avuga ko abanyarwanda bakwiye gusubiza amaso inyuma bakareba icyakorwa kugira ngo buri wese atere imbere aho guhora basubizanya inyuma aho usanga hari abatishimira ko bagenzi babo bateye imbere, ugasanga hari uwumva ko mugenzi we atazamuka ngo agire aho agera.

Asoza kandi avuga ko kutumva ibintu kimwe n’undi muntu, bitagakwiye kuba ikibazo, ati "Kutumva ibintu kimwe n’undi ntibyagakwiye kuba ikibazo kuko Imana ntiyigeze ifata ibitekerezo by’abantu bose ngo ibihuze".


Umunyamakuru w’UMUVAVU,akaba n’umuyobozi wacyo Nsengimana Theoneste ngo ntiyiyumvisha icyo abantu bakunze kwita ’Systeme’ umuntu yagakwiye kuba arimo ngo agire ibyo abona runaka

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Kaka Kuya 5-08-2019

Wamugabowe urintwari gusa sinzi niba bizakugwa amahoro uzaburirwa irengero cg bakwice nkabamwe tujyatwumva Imana ikurunde.