Mu buryo budasubirwaho na RURA yemeje ko imigabane yose ya Tigo Rwanda yegurirwa Airtel

Nkuko amakuru yumvikanye mu mwaka ushize avuga ko Airtel yaguze 100% by’imigabane ya Tigo Rwanda, kuri ubu Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije mu Kigo Ngenzuramikorere, RURA, nayo yemeje bidasubirwaho ko sosiyete y’itumanaho ya Airtel yegurirwa imigabane yose ya Tigo Rwanda nkuko yayiguze nyuma yuko n’impande zombi zabyemeranyijweho mu masezerano y’ubugure.

Mu kwezi gushize Bharti Airtel ibarizwamo Airtel Rwanda yatangaje ko yaguze imigabane yose ya Sosiyete y’Itumanaho ya Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular SA.

Aya masezerano ateganya ko Tigo Rwanda izagurwa amafaranga yikubye inshuro esheshatu ayo yinjije ukuyemo inyungu, imisoro, guta agaciro kw’ifaranga ndetse n’ayishyuwe ibindi bintu. Akazishyurwa mu gihe cy’imyaka ibiri.

Itangazo rya RURA risobanura ko iki cyemezo cyo guhererekanya imigabane cyafashwe ejo ku wa 23 Mutarama gishimangira ariya masezerano y’ubugure aherutse kubaho hagati y’ibigo byombi.

RURA ivuga ko kwihuza kw’ibigo byombi kwitezweho gukomeza urwego rw’itumanaho, kongera imitangire ya serivisi no guhanga udushya byose bigamije guhaza ibyifuzo by’abakiriya.

Ivuga ko ibi ntacyo bizahungabanya kuri serivisi abakiriya ba Tigo bahabwaga kuko zizakomeza uko bisanzwe nta gihindutse kandi abakiriya batazasabwa guhindura simukadi zabo cyangwa konti za Tigo cash.

Amasezerano y’ubugure yasinyiwe i New Delhi mu Buhinde, avuga ko Airtel Rwanda izegukana 100% by’imigabane yose ya Tigo Rwanda. Bivuze ko abakiliya bose ba Tigo Rwanda ibarizwa muri Millicom International Cellular S.A bagiye kwiyongera ku basaga miliyoni 370 bari ku murongo wa Airtel ikorera mu bihugu 17 ku isi.

Ubuyobozi bwa Tigo Rwanda bwatangaje ko ibyabayeho ari ibintu byiza kuruta uko byatera ubwoba abakiriya n’abakozi bayo, kuko ari nk’uko umuntu yatekereza kwimukira ahandi ibyo yari afite undi muntu akabigura.

Umuyobozi Mukuru wa Tigo Rwanda, Philip Amoateng, yabwiye itangazamakuru ko kugurisha iyi sosiyete muri Airtel bifite inyungu nyinshi ku Banyarwanda zirimo gukemuka kw’ibibazo byo guhamagara ahantu hose mu gihugu ndetse no mu mahanga.

Yagize ati “Dufite umugabane mwiza ku isoko ry’itumanaho, twageraga hafi ya hose mu Rwanda, dufite Internet ya 3G na 4G ikora neza n’iminara irenga 530, nihuzwa n’iya Airtel irenga 490, mu gihugu hazaba hari iminara igera ku 1000, bityo inzitizi mu guhamagara ziveho.”

Yongeraho ko nyuma yo guhuza ibigo byombi nta kizahinduka ku bijyanye na nimero umuntu yakoreshaga, ikizabaho ni ukubihuza mu buryo bw’ikoranabuhanga serivisi zose abakiriya ba Tigo babonaga bagakomeza kuzibona ariko mu kigo gishya.

Tigo Rwanda yari yihariye isoko ry’itumanaho ku kigero cya 38.9% nyuma gato ya MTN ifite 41%. Abashoramari bayo basobanura ko icyemezo cyo kuyigurisha kiri muri gahunda yo kwagura imikorere yabo no kunoza imitangire ya serivisi z’itumanaho mu bice byo muri Amerika y’Amajyepfo.

PNG - 709.5 ko
Bidasubirwaho na Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko imigabane yose ya Tigo Rwanda yegurirwa Airtel


Airtel ni ikigo gikomeye ku Isi mu bijyanye n’itumanaho gifite abakiriya barenga miliyoni 386 mu bihugu 17 bya Afurika na Aziya gikoreramo.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo