Mu Rwanda hafashwe moto 3 zari zibwe

Ku gicamunsi cyo ku itariki 15 Ugushyingo mu murenge wa Nyamiyaga,akagari ka Karambo ,Polisi ihakorera yafashe moto idafite ibiyiranga,bikekwako yibwe I Kigali.Ni mugihe kandi ku cyumweru tariki 12 Ugushyingo mu karere ka Gasabo na Gicumbi hafatiwe izindi moto nazo zibwe.

Learn how to Thrive

Superintendent of Police(SP) Gaston Karagire uyobora Polisi mu karere ka Gicumbi, avuga ko kugira ngo iyi moto ifatwe ari umuturage wahamagaye Polisi ikorera muri kariya gace ko hari ahantu hari moto idafite ibyangombwa.

Yagize ati:”Umuturage yaraduhamagaye aduha amakuru,twarakurikiranye biba ngombwa ko tujya mu rugo rw’aho yatubwiye , moto turayihasanga ,dusanga nta numero ziyiranga ifite ndetse nta n’ibyangombwa byayo bihari.

SP Karagire akomeza avuga ko uwo muturage basanganye moto yavuze ko ari umuntu wayimubikije aho yagize ati:” Nyuma y’uko afatwa, haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane aho iyi moto yaba yakomotse n’uburyo yageze muri iri rugo”.

Akomeza avuga ko hashize iminsi muri aka karere hafatirwa moto z’injurano, nyuma bikagaragara ko zibwe I Kigali, aho bikekwa ko iyi nayo yaba yiribwe I Kigali n’ubwo kugeza ubu bitaramenyekana neza.

Iyi moto yibwe ije ikurikiye izindi ebyiri ziherutse gufatirwa mu karere ka Gasabo na Gicumbi , imwe ikaba yarafashwe tariki 12 Ugushyingo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rutare , ikaba yari ifite nimero za pulake RD 290 Y , ikaba yari yibwe mu karere ka Kicukiro mu gitondo cy’uwo munsi.

Kuri uwo munsi kandi Polisi ikorera mu karere ka Gasabo yafatiye mu rugo rwa Mukantabana Cecile wo mu kagari ka Gasagara , umurenge wa Rusoro, moto RC 187 T ikekwa kuba yaribwe umuntu utaramenyekana.

Aha, SP Karagire akaba agira inama abatunze ibinyabiziga cyane cyane moto kujya bagirira amakenga ku bamotari bagiye guha moto zabo ngo bazikoreshe kuko hari ubwo usanga bagira uruhare muri ubu bujura.

Abamotari nabo bagirwa inama yo kujya bagirira amakenga abagenzi batwara kuko haribwo usanga hari abagenzi b’abajura cyangwa bakorana nabo , aho banasabwa kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe bibwe.

Asoza, SP Karagire yakanguriye abaturage muri rusange kwirinda guha icyuho abajura, aha akaba yaratanze urugero rw’uburangare avuga ko buri mu bituma abantu bibwa , ariko kandi ababwira kujya bihutira kumenyesha Polisi n’izindi nzego ziyunganira mu mutekano mu gihe habaye igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko kugirango hafatwe uwagikoze mu maguru mashya.

Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo