Menya bimwe mu bintu bishobora gutuma abagabo bazinukwa abagore babo

Mu buzima busanzwe burya nta muntu n’umwe ku isi utagira uburyo yihariye bwo kwerekana amarangamutima ye ariko by’umwihariko abagabo n’abagore bagira uburyo bwabo butandukanye bwo kugaragaza amarangamutima yabo,Niba uri umugore ukaba utazi uko wakwitwara ku mugabo wawe bishobora gutuma agutakariza icyizere yari agufitiye.

Muri iyi nkuru tugiye kukugezaho ibintu 4 bishobora gutuma umugabo wawe agutakariza icyizere yari asanzwe akugirira nubwo abagabo benshi twaganiriye nabo ari bo babigarukaho ariko no ku bagore bishobora kuba kimwe.
1. Kuba udashobora gufata umwanzuro
Akenshi usanga abagore bibeshya ko abagabo bakunda abagore bategereza ko abagabo aribo bafata ibyemezo kuko abenshi babifata nko kububaha ,ariko ku bagabo bo siko babibona kuko akenshi iyo umugabo abonye udashobora kwifatira umwanzuro.Nubwo atabikubwira ariko agenda acika intege iyo abonye bikomeje ashobora kukuzinukwa burundu.
2. Gushaka guhindura imyitwarire y’umugabo wawe
Umugore ushaka guhindura byanze bikunze imyitwarire y’umugabo we akenshi ateza ikibazo gikomeyemu mubano wabo.Kuko akenshi usanga umugabo we abifata nkaho ntakintu na kimwe akora cyiza.
Niba ufite iyi mico wibwira ko ari myiza kakubayeho kuko ufite amahirwe menshi yo kurusenya.Ibyiza niba hari ikitagushimisha mu mico y’uwo mwashakanye ukwiriye kwihangana cyangwa ugashaka uko ubimuganirizaho ariko atari buri gihe cyangwa ngo umubwire ibintu byinshi icyarimwe.
3. Guhorana urwikekwe
Nta mugabo n’umwe muri iy’isi wakwihanganira kubana n’umugore utamwizera,Niba ugira iyi ngeso nta mugabo ubikunda ukwiriye gushaka uko wiha umutuzo kandi ukizera uwo mwashakanye.
4. Guhora umucunga
Iki nicyo kiza ku mwanya w’imbere mubyo abagabo banga,abagore bagira iyi ngeso yo gucunga abagabo babo usanga baba bafite n’ibisubizo akenshi usanga ari ibinyoma.Umuhanga Flavio Gikoyate yavuze ko kumenya amakuru ya mugenzi wawe atari ikibazo ariko ko iyo ugiye kumucunga wibagirwa kwita ku mubano wanyu kandi ibi usanga binatuma akuzinukwa.
Niba wumva umugabo wawe arimo kugutakariza icyizere, fata umwanya urebe niba imyitwarire yawe ntaruhare ibifitemo. Nusanga rurimo umusange muganire mu buryo bwiza amazi atararenga inkombe kuko burya ibibazo byose bikemukira mu biganiro kandi turizera neza ko nyuma y’ibi muzongrea mugasubira mu bihe byanyu byiza mwahoranye.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo