Mbanda wayoboraga Dove Hotel birakekwa ko yaba yaracikishije umuhinde

Umuyobozi wa Dove Hotel y’ Itorero rya Pentekote mu Rwanda [ADEPR], Aherutse gutabwa muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha aho bivugwa ko yaguwe gitumo yakira ruswa y’ibihumbi 500Frw abo bakorana bara mushinja gutorokesha umuhinde wari umaze icyumweru arya anywa arishyura.

Uyu muyobozi witwa Mbanda Samuel, mu minsi ishize yatawe muri yombi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Gicurasi 2019 afatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi magana atanu.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yemereye ikinyamakuru Igihe ko yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500Frw, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Nyarugenge.

Ati “Arafunzwe, yafatiwe mu cyuho yakira ruswa y’ibihumbi 500Frw.”
Mbanda Samuel yahawe akazi kuri Dove Hotel avuye mu mushinga wa Compassion ya Kabarondo aho n’ubundi bivugwa ko yari ari gukorikiranywaho kunyereza umutungo.

Bivugwa ko yari yarazengereje abakozi kuko amakuru avuga ko yirukanaga uwo ashatse ndetse ko abo ya sanze bafite akazi yabirukanye abaziza ubusa mwamwe bakaba baraziraga ko bazanywe ubwo abari abayobozi ba ADEPR biri bakiyobora akaba ataracanaga imbizi nabo.

Itegeko rihana ruswa mu ngingo yaryo ya kane riteganya ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, kuri we cyangwa ku wundi muntu, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo