MINAGRI yahagaritse ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bituruka muri Africa y’Epfo

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi y’u Rwanda, MINAGRI yatangaje ko yahagaritse ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bikomoka muri Africa y’Epfo kubera icyorezo cya Kaba (Listeriosis) cyagaragaye mu Ugushyingo uyu mwaka.

MINAGRI yatangaje ko yahagaritse inyama, amata ndetse n’ibiyakomokaho, imbuto, imboga byose byaturukaga muri Africa y’Epfo kubera ikibazo cy’indwara ya Kaba (Listeriosis) yagaragaye muri iki gihugu.

Indwara ya Kaba(Listeriosis) ni indwara iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa ‘Listeria monocytogenes’, ikunda kwibasira cyane amatungo n’abantu bageze mu zabukuru, abana, abagore batwite n’abantu banduye indwara zidakira zirimo na Sida.

Iyi ndwara yagaragaye muri Afurika y’Epfo mu Ugushyingo uyu mwaka, yandurira mu biribwa bitandukanye birimo inyama, amata n’ibiyamokaho, imboga, imbuto n’ibindi birimo ako gakoko.

Nkuko RBA yabitangaje, Minagri yamenyesheje abantu bose, cyane cyane abakora ingendo zijya hanze n’inzego zitandukanye zirimo iz’umutekano mu gihugu, ku mipaka no ku kibuga cy’indege ko yahagaritse ibiribwa bishobora kuyanduza bituruka muri Afurika y’Epfo kugeza igihe bizatangarizwa ko iyo ndwara itakigaragarayo.

Minagri kandi yasabye aborozi n’abaganga b’amatungo kwihutira kumenyesha Ikigo gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, mu gihe babonye itungo rigaragaje ibimenyetso by’iyo ndwara.

Inka n’andi matungo magufi bikunze kwibasirwa cyane n’iyi ndwara birangwa n’ibimenyetso kutarya, kujunjama, guta urukonda rwinshi, kuramburura riri hafi kubyara, guhindura isura mu bice by’umutwe nko guhengama umunwa, gusohora ururimi, gutendera kw’amatwi n’ibindi.

Ishami rya Minisiteri y’ubuzima rishinzwe kurwanya indwara zandura muri Afurika y’Epfo ritangaza ko kuva iyi ndwara yagaragara, abantu basaga 557 bamaze kuyandura naho 37 bakaba bamaze kwicwa nayo ndetse ko yatangiye kugaragara mu bihugu bituranye birimo na Botswana.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo