Kigali: Yibye inkoko bamukurikiye ahungira mu rusengero

Umusore w’imyaka 17 utuye mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge yibye inkoko ya Rugaruka Vincent abonye ko amwirukankanye ahungira mu rusengero rwitwa ’Seira Community Church’.

Ahagana saa kumi n’imwe n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nzeri 2017, nibwo uyu musore yafashwe acigatiye inkokokazi yari amaze kwiba ahita yirukira mu rusengero nyuma yo kubura aho ahungira.

Akimara kwirukira uru rugo ruherereyemo urusengero, Rugaruka yamusanzemo arahamusohora ndetse anatangira kumukubita amubaza impamvu ahora amwiba inkoko ze.

Rugaruka yavuze ko abaturiye ikiraro gitandukanya Gitega na Kimisagara cyane cyane abo hafi ya Ruhurura ya Mpazi bugarijwe n’abajura kuko hari n’ababategera mu nzira bakabambura.

Yagizea ti “ Yuriye urugo yiba inkoko imwe ariko kuko umugore wanjye yari yamubonye yahise amufata arampamagara ndaza noneho ntangiye kumubaza aranyishikuza yirukira muri ruriya rugo rurimo urusengero mpita nanjye mpamusanga."

Yakomeje avuga ko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zo muri aka gace zikwiye kongera imbaraga mu kurwanya abajura.

Yagize ati “ Nibongere irondo kuko hano hasigaye hari n’abajura bitwaza inzembe bagategera abantu mu nzira bakabambura ibyabo.”

Uyu musore akimara gufatanwa inkoko yari amaze kwiba, yahise ayisubiza nyirayo kubera gutinya inkoni yarimo kumukubita ahita akizwa n’amaguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, we ahakana iby’ubujura muri aka gace akavuga ko bwabaye amateka.

Yagize ati “ Twebwe nta bajura bakigaragara mu gace kacu kubera ko dufite irondo ry’amanywa n’irya nijoro ahubwo ikibazo tugira n’uko abajura bose baturuka mu Gitega kuko hari n’abo tujya gufata bakahahungira.”

Srce;Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo