Kigali:Umunyeshuri yibye mudasobwa 3 z’ikigo,batatu batabwa muri yombi

Polisi y’u Rwanda yashyikirije Ishuri ryisumbuye rya Kagarama mudasobwa eshatu ryibwe mu bihe bishize zafatanywe abagabo batatu ahitwa Kazi ni Kazi; mu murenge wa Nyarugenge, mu karere ka Nyarugenge.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu yavuze ko abazifatanywe ari: Kaneza Alexis, Kagabo Emmanuel na Mulumba Daddy.

SP Hitayezu yavuze ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko izo mudasobwa eshatu zibwe n’umunyeshuri wiga muri iri shuri witwa Muhizi Junior.

Umuyobozi w’iri shuri wungirije ushinzwe amasomo, Innocent Bigiyobyenda yazishyikirijwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali

Ihererekanya ry’izo mudasobwa eshatu ryabereye ku Cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali i Remera ku itariki 20 z’uku kwezi.

SP Hitayezu yavuze ko uretse izo mudasobwa eshatu zibwe muri iri shuri riri mu karere ka Kicukiro, aba batatu bafatanywe kandi izindi mudasobwa esheshatu; ndetse ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane ba nyirazo.

Yagize ati,"Ku itariki 18 z’uku kwezi ubuyobozi bw’iri shuri bwatanze ikirego ko ryibwe mudasobwa. Muri icyenda zafashwe harimo eshatu z’iri shuri. Izo eshatu zashyikirijwe ubuyobozi bwaryo."

Yagize kandi ati,"Ku Cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera habitse ibikoresho byiganjemo iby’ikoranabuhanga byibwe mu bihe bitandukanye. Abibwe barasabwa kuza kureba niba hari ibyabo birimo bitwaje ibyangombwa bigaragaza ko ari ibyabo.

SP Hitayezu yagiriye inama abatuye Umujyi wa Kigali yo kubika neza inyemezabuguzi z’ibyo baguze no gushyira ibimenyetso ku bikoresho byabo kugira ngo igihe byibwe bigafatwa babitandukanye n’ibindi, bityo bagihabwe.

Amaze gushyikirizwa izo mudasobwa eshatu zagurishijwe n’uwo munyeshuri, Bigiyobyenda yashimye Polisi agira ati,"Umunsi dutangaho ikirego Polisi yatwijeje ko izazifata none imvugo ibaye ingiro."

Yavuze ko ubuyobozi bw’iri shuri bugiye gufata ingamba zo gukumira ko hagira ikindi gikoresho cyakongera kuhibwa.

Umuntu uhamwe n’icyaha cy’ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano nk’uko biteganywa n’ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo