Kigali: Bazeye na Abega  bari abayobozi b’umutwe wa FDLR bagejejwe mu rukiko

Abayobozi babiri bo mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bagejejwe mu rukiko ku nshuro ya mbere baregwa ibyaha birimo iterabwoba.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nkaka Ignace, wakuze kumvikana ku izina rya La Forge Bazeye na Nsekanabo Jean Pierre alias Abega bagomba kuryozwa ibikorwa by’ubwicanyi byakozwe n’umutwe wa FDLR ku butaka bw’u Rwanda.

Aba bayobozi bombi ba FDLR baregwa kandi gukorana n’igihugu cy’amahanga bagamije gushoza intambara mu Rwanda.

Nkaka Ignace wari umuvugizi wa FDLR na Nsekanabo Jean Pierre wari ushinzwe iperereza, baregwa gukora n’igihugu cya Uganda kugira ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, aba bombi ubushinjacyaha buvuga ko bahuriye i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda n’itsinda ryoherejwe n’umutwe RNC utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kugira ngo banoze umugambi wo gutera u Rwanda.

PNG - 399.1 kb
Nkaka Ignace (wakunze kumvikana ku izina rya La Forge Bazeye), iburyo, na Nsekanabo Jean Pierre (Alias Abega) ubwo bari mu rukiko rw’ibanze rwa Kacyiru kuri uyu wa mbere


Aba bagabo bombi baregwa kandi no gutanga amakuru atari yo ku Rwanda agamije kwangiza isura yarwo mu mahanga.

Umucamanza yabajije Bazeye niba yari ashyigikiye gahunda yo kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, avuga ko bari bumvise ko RNC ifite gahunda y’imishyikirano na leta y’u Rwanda, ibibazo bigakemuka nta ntambara.

Gusa yavuze ko mu gihe amaze mu Rwanda aganira n’abantu batandukanye bakamwereka aho igihugu kigeze, ibitekerezo byo kurwanya ubutegetsi byamuvuyemo kera.

Bazeye yemeye icyaha cy’icengezamatwara ryo kwangisha leta y’u Rwanda mu mahanga, avuga ko iyo urwanya ubutegetsi ushaka uko amahanga yabubona nabi. Yagize ati "Iki cyaha ndacyemera. Ndagisabira imbabazi".

Bazeye wabaye Umuvugizi wa FDLR mu 2010, yavuze ko atashoboraga kwivanga mu bikorwa bya gisirikare yaba mu gutegura ibitero no gushaka ibijyanye nabyo.

Mu kwiregura, Abega Nsekanabo yahereye ku cyaha cy’ubufatanyacyaha mu bwicanyi, avuga ko ashingiye ku mirimo yari ashinzwe nta gitero na kimwe yagiyemo ndetse n’amakuru atuma bigabwa yatangagwa n’abandi.

Yavuze ko ’ibitero bya gisirikare bya FDLR, bigabwa mu ibanga cyangwa ishami runaka rikagaba igitero ritabajije abakuru’.

Icyemezo kuri iri buranisha kizasomwa ku wa 10 Mata 2019, Saa cyenda.

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo