Kenya: Umunyeshuri yarashwe ashaka kwinjirana icyuma muri Perezidansi ngo agirire nabi Perezida Uhuru Kenyatta

Umunyeshuri witwa Brian Kibet Bera wigaga mu mwaka wa gatanu muri Kaminuza y’Ubuhinzi n’Ikoranabuhanga ya Jomo Kenyatta, yarashwe na Polisi irinda kuri Perezidansi ya Kenya, ubwo yashakaga kuhinjirana icyuma.

Ni amakuru yatanzwe na mugenzi wa Bera wiga mu mwaka wa kabiri na we muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta, aho yavuze ko ku wa 15 Kamena yarahiriye kuzinjira muri Perezidansi ya Kenya iri Nairobi ndetse akagirira nabi Perezida Uhuru Kenyatta.

Daily Nation yatangaje ko Bera yarashwe mu rutugu rw’ibumoso, ubu akaba arimo kuvurirwa muri Kenyatta National Hospital.

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kilimani, Michael Muchiri, yavuze ko uwo musore w’imyaka 25 yarashwe ahagana saa kumi z’umugoroba. Ngo abamurashe banze gupima mu cyico kuko babonaga asa n’ufite ikibazo mu mutwe.

Ati “Yarashwe, icy’ingenzi kwari ukumuca intege. Ibiganza ni byo byagombaga kuraswa ariko isasu rifata mu rutugu. Ariko ubu ameze neza. Arimo kuvurirwa mu Bitaro Bikuru bya Kenyatta ku buryo nta kibazo gikomeye afite.”

Abazi Bera bavuga ko yari asanzwe azwiho imyitwarire idasanzwe nko kwitwaza icyuma, ndetse bavuga ko yari amaze iminsi akuwe muri group ya WhatsApp y’umuryango we kubera gutambutsa ubutumwa buvuga ko adakunda ubutegetsi buriho.

Brian Kibet Bera warashwe ashaka kwinjirana icyuma muri Perezidanse ya Kenya ngo agirire nabi Perezida Uhuru Kenyatta.

Perezidansi ya Kenya

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo