Kenya: Umucamanza mukuru yahaye guverinoma gasopo ku myitwarire yo gusuzugura inkiko

Umukuru w’urwego rw’ubucamanza mu gihugu cya Kenya yahaye gasopo guverinoma ku myitwarire yo gusuzugura bimwe mu byemezo by’inkiko.

Mu itangazo, David Maraga yavuze ko kwanga gukurikiza ibyemezo by’urukiko ari ikintu kinyuranye n’Itegeko Nshinga ndetse no gusuzugura inshingano z’ubucamanza muri rubanda.

Guverinoma ya Kenya iherutse kuregwa kwirengagiza bimwe mu byemezo by’inkiko.

Kimwe mu byemezo Leta yasuzuguye ni icy’urukiko rwategekaga ko umunyamateko w’umunyapolitike Miguna Miguna utavugwa rumwe na Leta afungurwa by’agateganyo.

Ariko yaje gukomeza gufungwa ndetse ajyanwa muri Canada ku mbaraga, kabone n’ubwo afite urupapuro rw’inzira bita pasiporo rwa Kenya.

Guverinoma ya Kenya kandi yananze gufungura amateleviziyo yari yafunzwe, n’ubwo urukiko rwategetse ko afungurwa.
Tubibutse ko uyu mucamanza David Maraga, usanzwe ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya azwiho gufata imyanzuro ikakaye ifatwa nk’iy’amateka ku isi ndetse no mu gihugu dore ko mu mwaka ushize ari nawe watangaje ko Komisiyo y’Amatora IEBC itayoboye amatora mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga byatumye ibyari byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yabaye ku itariki 8 Kanama 2017 biteshwa agaciro nyuma akaza gusubirwamo, umwanzuro w’amateka ku isi dore ko bidasanzwe kumva ko urukiko rwatesheje agaciro intsinzi y’umukuru w’igihugu yari anasanzwe ari ku butegetsi.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo