Kayonza: Umusore yishe Mukase amukase umutwe

Umusore w’imyaka 25 y’amavuko bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe, yishe Mukase amuciye umutwe akoresheje umuhoro nyuma yo kumushinja kumuterereza amarozi yatumye agira ibi bibazo.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, mu mudugudu wa Nyarusange, Akagari ka Rubimba mu Murenge wa Kabare.

Uyu mugore ngo yari amaze igihe kinini avuga ko azica mukase kuko ngo yamushinjaga kumuroga bikamuviramo kugira uburwayi bwo mu mutwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Mbarwa Semugeshi, yemereye itangazamakuru ko uyu musore yishe Mukase gusa ngo yahise atabwa muri yombi.

Ati “Ubundi uriya musore asanzwe afite uburwayi bwo mu mutwe, akaba n’ubundi yakundaga kwangiza imitungo y’iwabo akenshi yakundaga kujya mu rutoki agatema insina zose, yakundaga kuvuga ko ibibazo byose afite abitezwa n’uwo mukase ni uko amusanga mu rugo aramutema.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko mu byangombwa uwo musore afite yahawe na muganga bigaragaza ko afite ikibazo cyo mu mutwe ku kigero cya 92% ariko ngo mu bigaragara ni uko yishe mukase yari amaze igihe abipanga ngo kuko nyuma yo kumwica yahise ahunga ariko aza gufatwa n’abaturage.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kuba maso abo babonye bafitanye amakimbirane bakabimenyesha ubuyobozi kugira ngo bubikurikirane hakiri kare.

Kuri ubu Nsanzamahoro yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Sitasiyo ya Kabarondo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo