Karongi: Bishe uwo bita Umurozi  banamwambura ubusa

Abantu bataramenyekana kugeza ubu ejo bakubise Ayabateranya Casimir ikibuye kinini mu mutwe baramwica, abaturage bo mu mudugudu wa Ruhungamiyaga mu kagari ka Kareba mu murenge wa Murundi bamwe bemeza ko ngo yari umurozi wari warabarembeje. Ubuyobozi bwamaganye iyi migirire yo kwihorera.

Byabaye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ahagana saa yine z’ijoro ubwo uyu mugabo Ayabateranya yari atashye agiye gukama inka avuye aho afite akabari na restaurant nko muri 1km uvuye aho atuye nk’uko byemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge.

Uyu ngo wari usize umugore n’abana aho bakorera ari naho baraye, ngo yasanze abantu bamuteze igico iwe kw’irembo bamukubita ikibuye mu mutwe baramwica barangije bamwambura imyenda ye bamwambika ubusa barayijyana.

Abaturage ba hano bashinja Ayabateranya ko ngo yari umurozi, bavuga ko mu minsi ishize hari umusaza wapfiriye iwe ngo ari we umuroze ariko habura ibimenyetso.

Aphrodis Mudacumura uyobora uyu murenge wa Murundi yabwiye Umuseke ko nta muturage ukwiye kwihorera ashingiye ku makuru nk’ayo.

Abasaba kwicungira umutekano bakaza amarondo no kwirinda kwihanira.

Avuga ko ejo kuwa kabiri abaturage ba hano bafitanye inama n’umuyobozi w’Akarere aho mu byo bazaganira bazanagaruka kuri iki kibazo.

Iperereza riracyashakisha abagize uruhare mu kwica Ayabateranya bakanamushinyagurira bamwambika ubusa.

Ayabateranya wari mu kigero cy’imyaka 40 asize umugore n’abana batatu, umurambo we bawubonye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere.

Source:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo