Ishyaka PS Imberekuri riratangiza icyumweru cy’imfungwa za Politiki

Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda Pari Social Imberakuri riyobowe na Bernard Ntaganda ryatangaje ko kuri uyu wa mbere ritangiza icyumweru cy’imfungwa za Politiki mu Rwanda.

Iri shyaka ririho kuva mu 2008, ntabwo riri mu yemewe mu Rwanda. Nyuma ryaje gucikamo ibice, hari igice cyaryo kiri mu mashyaka yemewe mu Rwanda ndetse gifite ugihagarariye mu nteko.

Igice kiyobowe na Bernard Ntaganda uyu munsi cyasohoye itangazo, risinyweho na Me Ntaganda, rivuga ko bateguye icyumweru cyahariwe imfungwa za Politiki, iri shyaka rikazagikoramo ibikorwa binyuranye.

Iri shyaka rivuga ko muri iki cyumweru, rizakoramo ibikorwa byo gusura izo mfungwa, ibiganiro mpaka mu bitangazamakuru mu Rwanda no mu mahanga no gusura intumwa z’ibihugu mu Rwanda bakazibwira iby’izo mfungwa.

PS-Imberakuri ya Ntaganda isanzwe igaragaza ibitekerezo n’uruhande rwo kutavuga rumwe n’ubutegetsi, ari nabyo ishingiraho ivuga ko yangiwe kwemerwa nk’andi mashyaka mu Rwanda.

Muri iki cyumweru iri shyaka rivuga ko rizasaba imiryango mpuzamahanga nka LONU, ubumwe bw’u Burayi, Ubumwe bwa Africa, SADEC n’ibihugu by’inshuti y’u Rwanda nka Amerika, u Bwongereza, u Bubiligi n’ibindi, ’gushyira igitutu kuri Guverinoma y’u Rwanda ikarekura imfungwa za Politiki n’abafungiye ibitekerezo byabo’.

Me Bernard Ntaganda kuva mu kwa karindwi mu 2010 yafunzwe imyaka ine ahamijwe ibyaha byo; kuvutsa igihugu umudendezo, amacakubiri, imyigaragambyo itemewe no kwifatanya n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Ibyaha we yahakanye avuga ko afungiye impamvu za Politiki.

Kubera iki tariki 24 z’uku kwezi?

Bernard Ntanganda yabwiye BBC ko tariki 24/06/2010 amashyaka atavuga rumwe na FPR yakoze imyigaragambyo ikomeye yamagana FPR n’ubutegetsi bwayo.

Avuga ko kuri iyo tariki, mu myigaragambyo yari yateguwe na PS-Imbarakuri ifatanyije na FDU-Inkingi, abigaragambije hari abafunzwe, hari ababuriwe irengero, hari abagizwe ibimuga.

Ati "Iyi rero ni itariki ikomeye tugomba kuzirikana. Nibwo bwa mbere FPR yari ibonye abantu bakora imyigaragambyo bamagana ubutegetsi bwayo imbere mu gihugu, kandi yakoresheje imbaraga z’umurengera mu guhosha iyo myigaragambyo".

Mu mfungwa za Politiki bazirikana muri iki cyumweru yavuzemo; Deo Mushidi (PDP Imanzi) wakatiwe burundu, Dr Niyitegeka Jean Baptiste washakaga kwiyamamaza kuba Perezida w’u Rwanda, Cyitonderwa Jean Baptiste wari muri Komite nyobozi ya PS Imberakuri.

Avuga kandi Nshimiyimana Eric wari uhagarariye PS Imbarakuri muri Kicukiro, Sibomana Sylvere wa FDU-Inkingi na bagenzi be b’iri shyaka bagera ku 10 bafunze, Dr Nkusi Joseph washinze urubuga Shikama rwanengaga ubutegetsi bw’u Rwanda,.

Ntaganda ati "Ni benshi cyane bafunze mu Rwanda bazira umurongo wabo wa Politiki cyangwa ibitekerezo byabo".

Mu mpera z’umwaka ushize Leta y’u Rwanda yarekuye bamwe mu mfungwa bavugaga ko bafungiye Politiki; Madamu Ingabire Victoire na Diane Rwigara bombi mu bihe bitandukanye bifuje kwiyamamariza kuyobora u Rwanda, bakaza gukurikiranwa ku byaha bitandukanye.

Mu nkiko aba bafunze bashinjwa abandi bahamijwe ibyaha bitandukanye bititwa ibya Politiki.


Me Bernard Ntaganda uyobora ishyaka PS-Imberakuri ritavuga umwe n’ubutegetsi mu Rwanda





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo