Inzoka ya mbere ndende ku isi ifite ibiro 158 yanditswe mu gitabo cy’amateka (Amafoto)

Inzoka ya mbere ku isi yagaragaye nk’ifite uburebure n’ubunini kurusha izindi ku Isi yiswe ‘Medusa’ ikaba yarabonywe mu Mujyi wa Kansas, muri Leta ya Missouri, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi nzoka yabonywe ku wa 12 Ukwakira 2011, ifite uburebure bwa metero 7.67, ari nabwo yashyirwaga mu gitabo cy’amateka adasanzwe y’Isi (Guinness Book of World Records).

Iyi nzoka y’agatangaza ku Isi ya Rurema yashoboraga kuba yatamirira rimwe ibintu cyangwa ikintu cy’ibiro 18, yo ubwayo ikaba yarapimaga ibiro 158.8.

Urubuga rwa Guinnessworldrecords, dukesha iyi nkuru rutangaza ko indi nzoka nini yari yarabayeho mu mateka y’isi yari iyabonwe ku wa 30 Nzeri 2009, yari ifite uburebure bwa metero 7.3.

Medusa izina ryahawe iyi nzoka, ni iry’ikigirwamana cyo mu Bugereki, cyafatwaga nk’ikigore, cyambaraga mu musatsi urunyurane rw’ibikururanda cyane cyane inzoka, inkuru dukesha urubuga Guinnessworldrecords.com.

Reba hano Video y’iyi nzoka ndende ku isi yanditswe mu gitabo cy’amateka:

Daniel MUKESHIMANA@Umubavu.com


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ni ngabire Kuya 25-04-2018

edatangayee