Intambara y’amagambo hagati  ya  Perezida  Donald Trump n’ibyamamare  mu mikino

Perezida wa Amerika, Donald Trump akomeje kunengwa cyane n’abakinnyi kubera kubibasira.

Ku wa Gatanu, Bwana Trump yavuze ko Ishyirahamwe ry’umukino wa Football yo muri Amerika (NFL) ryagombye kwirukana abakinnyi bigaragambya mu gihe cy’indirimbo yubahiriza igihugu.

Abakinnyi bakomeye cyane muri uyu mukino ndetse no muri Basketball barimo LeBron James banenze Trump ku buryo bukomeye.

Umwe mu baherwe bafite ikipe muri NFL yavuze ko amagambo ya Bwana Trump ababaje ariko Trump yakomeje kuyasubiramo.

Icyitonderwa : Iyi nkuru irimo ururimi rw’amagambo ushobora kubona ko ataboneye.

Bwana Trump yavuze iki ?

Igihe yari mu gikorwa cya politike ku wa Gatanu nijoro ari imbere y’abakunzi be, Bwana Trump yavuze ko abakinnyi bigaragambya (bapfukama) mu gihe cy’indirimbo yubahiriza igihugu bagombye kwirukanwa n’ikipe- yakomozaga ku myigaragambyo myinshi yerekeye ibibazo by’ivanguraruhu yatangijwe n’umukinnyi Colin Kaepernick umwaka ushize wa 2016.

Yagize ati :"Ntimwakwishimira kubona umwe muri ba ny’iri NFL, igige umuntu asuzuguye ibendera ryacu, avuga ati ’vana icyi kinyendaro mu kibuga nonaha...arirukanwe", icyo gihe ikivunge cy’abamushyigikiye cyakomye amashyi.
FNL yasubije gute ?

Komiseri wa NFL Roger Goodell yasohoye itangazo avuga ko "amagambo nk’aya arimo amacakubiri agaragaza uburyo butubaha".

Ariko Trump ntiyahahe agaciro ukumunenga anyuze mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter nk’uko bitangazwa na BBC dukesha iyi nkuru.

Ishyirahamwe ry’abakinnyi ba NFL ryavuze ko bisa nk’aho perezida yabwiye abakinnyi ati "muzibe mukine gusa".

Umukuru w’iryo shyirahamwe Eric Winston yavuze ko amagambo ya Trump "ari igitutsi ku ntwari zaharaniye uburenganzira ku buringanire aba cyera n’abubu".

Nta magambo yavuzwe na menshi mu makipe arimo na ny’iri New York Jets Wood Johnson- umuherwe akaba yaranateye inkunga ibikorwa byi kwiyamamaza bya Trump, akaza no gushyirwa ku mwanya wa Ambasaderi mu Bwongereza.

Ku wa Gatandatu, Bwana Trump yisubiyeho ahagarika ubutumire yari yahaye abakinnyi ba Golden State Warriors nyuma y’uko umwe mu bakinnyi, Stephen Curry, avugiye ko atazajya muri White House.

Curry-umukinnyi witwaye neza cyane muri NBA muri 2015 yavuze ko yashakaga kwerekana ko we n’abandi bakinnyi badashyigikiye "amagambo Trump yavuze cyangwa se ibyo yirengagije kuvuga mu gihe byari ngombwa kuvuga".

Trump, anyuze ku rubuga rwa Twitter yagize ati :"Kujya muri White House bifatwa nk’ishema ku ikipe ifite igikombe. Stephen Curry ari gushidikanya [kuza], kubera iyo mpamvu ubutumire buvanyweho !"

Mu kumusubiza, LeBron James watwaye ibikombe bitatu bya NBA inshuro eshatu, akaba n’umwe mu bakinnyi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yise Trump "imburamukoro".

Yagize ati :"Kujya muri White House byari ishema utaraza". [avuga Trump]. Kobe Bryant wasezeye mu mukino wa Baskett nawe yunzemo ashyigikiye LeBron.
Hagati aho ikipe ya Golden State Warriors, yavuze ko bumvise ko "badatumiwe muri White House" aiko ko bazajya gusura Washington DC mu kwishimira ibyiza by’ "uburinganire, ubufatanye no gushyira hamwe".

Umukuru wa NBA Adam Silver, yavuze ko ababajwe n’uko ikipe itazajya mu ruzinduko muri White House ariko ko "atewe ishema" no kubona abakinnyi bavuga ikibari ku mutima.



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo