Ingengabihe y’amatora ya Perezida muri RDC

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (CENI), yatangaje ko amatora ya Perezida wa Repubulika azaba mu Ukuboza 2018; abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaba basabye ko Perezida Kabila ava ku butegetsi mu mpera z’uyu mwaka.

Umuvugizi wa CENI, Jean-Pierre Kalamba, yemeje ko kuwa 23 Ukuboza 2018 aribwo hazaba amatora ya Perezida wa Repubulika, abagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi b’intara n’uturere.

Aya matora yari ateganyijwe muri uyu mwaka aho byari biteganyijwe ko Kabila ava ku butegetsi ariko akomeza kugenda yimurwa.

Umuvugizi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, UDPS, Augustin Kabuya, yamaganye iyi ngengabihe y’amatora avuga ko Kabila agomba kuva ku butegetsi.

Yagize ati “Twamaganye ingengabihe ya CENI, ikidushishikaje ubu ni uko Kabila ava ku butegetsi kuwa 31 Ukuboza 2017.”

Nkuko AFP yabitangaje, Komisiyo y’Amatora yasobanuye ko gutangaza ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika by’agateganyo bitazarenza icyumweru, ni ukuvuga kuwa 30 Ukuboza 2018, ibya burundu bikaba ku wa 9 Mutarama 2019 naho Umukuru w’Igihugu agatangira imirimo kuwa 12 Mutarama 2019.

Moise Katumbi utavuga rumwe n’ubutegetsi, nawe yamaganye iyi ngengabihe avuga ko abari ku butegetsi bagamije gukomeza guteza umutekano muke mu gihugu no gukenesha abaturage.

Abinyujije kuri twitter yagize ati “Ntabwo twemera iyi ngengabihe, Kabila agomba kugenda.”

Muri RDC hadutse imvururu ubwo Perezida Kabila yangaga kubahiriza ibiteganywa n’Itegeko Nshinga ngo ave ku butegetsi ubwo manda ze ebyiri zarangiraga mu Ukuboza 2016. Komisiyo y’Amatora ikaba yari iherutse gutangaza ko nta matora ashoboka mbere ya 2019.

Komisiyo y’Amatora itangaje ingengabihe y’amatora nyuma y’iminsi 10 ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Nikki Haley, asuye RDC agasaba iki gihugu gukoresha amatora bitarenze umwaka utaha.

Umuyobozi wa CENI, Corneille Nangaa, akaba yemeje ko ingengabihe yakozwe kubw’igitutu cy’imiryango mpuzamahanga na sosiyete sivile ya Congo. U Bwongereza, u Bufaransa, USA, EU na Loni, ni bimwe mu byakunze gusaba ko hategurwa amatora mu mwaka utaha.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo