Inama 10 zagufasha kuba  umuherwe

Iterambere ntabwo ribaho ku mahirwe ahubwo umuntu aharanira iterambere.Ntabwo umuntu aba umuherwe kubera impanuka. Abantu b’abaherwe, abantu bigwijeho ubukire, bateye imbere hari imyitwarire baba bafite kandi hari uburyo baba babayeho butandukanye n’abandi butuma bagera ku iterambere. Kugirango utere ikirenge mu cyabo nawe utere imbere ugomba kugenza nkabo. Ukareka imico mibi wari ufite ukayisimbuza imishyashya ikuganisha ku iterambere. Mbese urifuza kuba umuherwe?

Hano hari inama 10 zagufasha kubigeraho. Ni inama umubavu.com wabakusanyirije uzikuye ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ibitabo bitandukanye by’abanditsi b’abahanga.

1. Ntukaryamire ahubwo ujye uzinduka kare kare.

Ubushakashatsi bwerekanye ko 44% by’abakire babyuka kare nibura amasaha 3 mbere ko bajya ku kazi ugereranije 3% by’abantu batari abakire. Ibaze ugiye ubyuka kare ugakora? Waba wakoze ibintu byinshi cyane mbere yuko ujya mu kazi kawe kandi ka buri munsi. Koresha iki gihe utekereza kuntego zawe z’ubuzima ndetse n’amahirwe yagufasha gutera imbere akakugeza ku ntego zawe.

2. Shaka inshuti n’abantu wakorana nabo.

Ubushakashatsi buvuga ko 79 by’abakire bafata amasaha nibura 5 mu kwezi bagahura n’abandi bantu babafasha mu gihe bibaye ngombwa bakaganira kandi bagasangira. Naho 16% b’abakene bo ntibabikora.

3. Kunda gusoma.

Ubushakasha bwerekanye ko 86 by’abakire bakunda gusoma ugereranije na 26% by’abakene. Ugomba kumenya na none ariko ko ugomba gusoma ushaka kwiga. Dr. Seuss yavuze ko uko urushaho gusoma ninako urushaho kumenya ibintu byinshi bigufasha.Uko urushaho kumenya ibintu byinshi ni nako urushaho kugera ahantu kure.

4. Menya gukoresha igihe cyawe neza.

Abantu babakire ntabwo bajya bapfusha igihe cyabo ku bintu bidafite umumaro. Bazirikana neza ko igihe cyatakaye kitagaruka.
Abongereza bo bavuga ko igihe ari amafaranga.


5. Tanga ubufasha ku bandi bantu.

Ugomba kumva umumaro wo gutanga niba ushaka kuba umukire. Ibyo utanze ni nako wakira ibindi kurushaho.Iyo udatanga ntiwakira.
Albert Einstein yavuze ko ubuzima bugira agaciro ari ubuzima umuntu abamo afasha abandi. Ibyo ufite byose jya ubisangira n’abandi. Gira uwo ufasha nawe hari umuntu uzagufasha imbere. Menya ko ubukire atari ikintu kizagufasha gukemura ibibazo byawe byose.

6. Menya ko abantu b’abaherwe bita ku buzima bwabo.
Ugomba kwita ku buzima bwawe mbere y’ibindi byose. Ubuzima bwiza butuma ushaka ubukire. Jya urya ibiryo nk’umuti utazarya umuti nkurya ibiryo. Ukore imyitozo ngororamubiri nibura 4 mu cyumweru. Ukore cyane kandi uruhuke. Ubushakashatsi bwerekanye ko 76% by’abaherwe bakora imyitozo ngororamubiri, 23% by’abakene ntibayikore.

7. Kora ikintu ukunda kandi wemere gufata risk igihe byanze.

Abaherwe benshi bazi neza ko gukora ikintu ukunda aricyo kikugeza ku bukire cya mbere.Kora ibyo ukunda amafaranga azagukurikira kurusha uko wakora ushaka amafaranga.
Jim Koch, washinze Boston Beer Co.avuga ko gukora ibyo akunda aribyo byamuzaniye amafaranga kuko ibyo yakoraga yabikoraga abyishimiye. Abaherwe bemera kandi ko kwemera gufata risk aribyo bizana ibihembo. Icyo gihe bagira icyo bita Plan B: Kimwe iyo cyanze bakora ikindi.

8. Kunda abakire kandi ukunde n’amafaranga

Uzasanga abantu benshi bavuga ngo ntibakunda amafaranga cyangwa se bavuga ngo abakire si abantu. Niba utayakunda se urumva wayatunga?Niba udakunda abakire urumva wowe wakwishimira kutaba umuntu niba bivugwa ko abakire Atari abantu? Abaherwe ntabwo bajugunyira inyoni amafaranga ahubwo barayakunda kandi bakizigama menshi bishoboka. Intambwe y’ingenzi ugomba kumenya ni ukugira discipline ku mafaranga.

9.Wishaka kubaho mu buryo burenze ubushobozi bwawe.

Abaherwe ntabwo babaho mu buryo buhenze ahubwo babaho munsi y’ubushobozi bwabo. Ni ushaka kubaho mu buryo burenze ubushobozi bwawe ntabwo byakunda ko waba umuherwe. Sohora bikeya winjize byinshi.

10.Izere ko nawe waba umuherwe kandi ujye ubyiyaturaho .





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
iganze Kuya 14-06-2019

Izi nama ni nziza rwose. Reka ntangre nitoze gufata risk nabigenderaga kure numva atari ibyanjye

Kassim Kuya 14-06-2019

izo nama nizo mukomereze aho kuduhugura

verediana nyirantezimana Kuya 13-06-2019

murakoze cyane nibintu byiza biganisha mugutsinda ubunebwe,birankanguye cyane pe,nakundaga gusinzira ariko ngiye gyshaka ibyo nkora mbirwanye.ngerageze gukoresha igihe.buri wese yisuzume arebe icyo abura

athanase Kuya 24-12-2018

ibyo
ni ukuri kuzuye

Musabyimana theogene Kuya 17-11-2018

Murakozecyane

Musabyimana theogene Kuya 17-11-2018

Murakozecyane

Mucyo jean Kuya 24-05-2018

Najyenkeneyekuba umuherwe

Bavugamenshi theobard Kuya 5-03-2018

Ibyo muvuze nibyo nange ngiye gukurikiza iyonama mukomereze aho mudushakira n,utundi dushya