Igiciro cya litiro ya lisansi na mazutu cyazamutse

Urwego Rugenzura Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ko igiciro cya lisansi mu Mujyi wa Kigali kitagomba kurenga 993 Frw kivuye kuri 969 Frw naho Mazutu ntirenge 954 Frw ivuye kuri 950 Frw.

Itangazo ry’urwego ngenzuramikorere (RURA) ryashyizweho umukono kuri uyu wa Mbere, itariki 04 Nzeri, riravuga ko iri zamuka ry’ibiciro rishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga.

Gusa, RURA iratangaza ko iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ritazagira ingaruka ku biciro byo gutwara abagenzi .



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo