Icyo CNLG ivuga ku banyarwanda 3 bagiye kuburanishwa n’u Bubiligi ku byaha bya Jenoside

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG) yashimye icyemezo cy’ubutabera bw’u Bubiligi cyo kuburanisha Bushishi Mathias , Kapiteni Nizeyimana Ildefonse, Koloneli Ndahimana Jean Marie Vianney na Kwitonda Thaddée bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku itariki ya 19 Nzeri 2017, urukiko rwisumbuye rw’i Buruseli mu Bubiligi rwafashe icyemezo cyo kuburanisha abo bagabo uko ari batatu. Iki cyemezo kiza gikurikira dosiye yakozwe n’Ubugenzacyaha hamwe n’Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi yo kubageza imbere y’ubutabera kubera icyaha cya Jenoside.

Bushishi Mathias w’imyaka 77 y’amavuko ukomoka mu yahoze ari Komini Nyamagabe (Gikongoro), wahoze ari Umushinjacyaha i Butare. akurikiranyweho icyaha cya Jenoside n’ibyaha by’intambara birimo icy’uko ku itariki 31 Gicurasi 1994 yitabiriye inama y’umutekano yabereye mu muhezo ibera ku ngoro ya MRND i Butare. Iyo nama ikaba yari igamije gutegura Jenoside muri Butare hakorwa urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa.

Mu itangazo CNLG yasohoye, rigaragaza ko Bushishi ashinjwa kuba yaragize uruhare rw’ubuhuzabikorwa muri Jenoside i Butare. By’umwihariko mu kwica Abatutsi bari bari kuri Stade ya Huye, kuri porokire (procure) ya Diyosezi Gatolika ya Butare no mu yindi midugudu itatu irimo n’uwa Kabakobwa.

Hatangwa urugero rwo ku itariki 25 Mata 1994, aho imodoka ziriho indangururamajwi zazengurutse mu mihanda y’i Butare zivuga ko Croix Rouge yaje muri Stade Huye, ko iri guha abantu ibyo kurya kandi ikanabaha ubwihisho. Icyo gihe ibihumbi by’Abatutsi byahise bijyayo. ariko ukaba wari umutego kuko abahagiye bishwe n’Interahamwe n’abasirikare nk’uko CNLG ibivuga.

Bushishi yatangiye gushakishwa na Polisi Mpuzamahanga mu 2002, aza gufatwa ku itariki 18 Mata 2011 nyuma y’inyandiko zo kumuta muri yombi zatanzwe n’umucamanza w’Umubiligi . Yafungiwe mu Bubiligi kugeza ku itariki ya 17 Gashyantare 2012, ubwo yafunguwe by’agateganyo.

Nizeyimana Ildefonse wari Kapiteni mu ngabo za Ex-FAR, ubushinjacyaha bwasabye ko urukiko rwashingira ku bihano yahawe n’urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) maze rugatangaza ko dosiye ye irangiye rushingiye ku ihame rya ‘non bis idem’ rivuga ko nta muntu ukurikiranwa kabiri ku cyaha kimwe yahaniwe.

Mu bujurire, kuwa 29 Nzeri 2014, TPIR yahanishije Nizeyimana imyaka 35 y’igifungo nyuma yo gusanga ahamwa n’icyaha cya Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’ibyaha by’intambara kubera ubwicanyi butandukanye yakoreye i Butare no mu nkengero zaho. Mu rugereko rwa mbere yari yakatiwe gufungwa burundu kuwa 19 Kamena 2012.

Ndahimana Jean Marie Vianney wari Koloneli mu ngabo z’u Rwanda (Ex FAR), ni umwe mu basirikare bakuru bari mu kigo cya Camp Kigali, aho abasirikare 10 b’Ababiligi bari mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Butumwa bw’Amahoro mu Rwanda (UNAMIR) biciwe ku itariki 7 Mata 1994.

Ndahimana akurikiranweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside muri Kigali ndetse no mu yari Perefegitura ya Kibuye aho avuka. Akurikiranweho kandi kuba yarategetse iyicwa ry’Abatutsi basaga 5000 mu cyahoze ari Komine Bwakira ku Kibuye.

Ndahimana yatawe muri yombi mu mpera za Werurwe 2011 mu Bubiligi aho yari yarahungiye nyuma ya Jenoside. Yafunguwe by’agateganyo mu ntangiriro za 2012.

Jenoside igitangira, Ndahimana yari muri « Comité de Crise » yahuriye mu nama mu kigo cya gisirikare cya Kigali mu ijoro ryo ku itariki 6 rishyira iya 7 Mata 1994 iyobowe na Koloneli Théoneste Bagosora. Muri iyo nama hafashwe umwanzuro ko Bagosora, nk’umuntu wari ukomeye muri icyo gihe ari we wajya ku butegetsi.

Kwitonda Thaddée wavutse mu 1963 muri Komine Cyeru mu yari Perefegitura ya Ruhengeri, agaragazwa ko yari umuhezanguni kabuhariwe wabanje mbere na mbere kuba umunyamuryango w’ishyaka MDR mbere yo kwinjira mu ishyaka ry’abahezanguni rya CDR.

Yashakanye n’umukobwa wa Ntahobali Maurice na Nyiramasuhuko Pauline wari Minisitiri w’Umuryango mu gihe cya Jenoside. Uyu akaba ari we mugore wenyine wahamije icyaha cya Jenoside na ICTR.

Kwitonda yagiye gukorera i Butare Jenoside igitangira muri Mata 1994. Yari Umunyamabanga Mukuru wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) ari naho ashinjwa ko yagize uruhare mu gutegura no gukora Jenoside. Akurikiranweho na none kuba yarakoze Jenoside muri Nyakabanda, muri Perefegitura ya Gitarama.

Nyuma ya Jenoside yahungiye mu cyahoze ari Zaire, aho yayoboraga inkambi ya Kashusha hafi y’Umujyi wa Bukavu, nyuma aza kujya mu Bubiligi mu 1997.

Amaze kubona ubwenegihugu bw’u Bubiligi yakoze mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) nk’ushinzwe iperereza ku ruhande rw’abaregwa kuva muri Kamena 1999 kugeza muri Nyakanga 2001.

By’umwihariko, Kwitonda yanakoze iperereza ku ruhande rwa Arsène Shalom Ntahobali. Amasezerano ye yarasheshwe kubera ibimenyetso simusiga bimushinja uruhare rwe muri Jenoside.

Ubutabera bwo mu Bubiligi butangiye kumukurikirana muri 2006, yahinduye amazina ajya muri Uganda aho yari yariyise John Tumwesigye. Yafatiwe Kampala ku itariki 05 Nyakanga 2012 kubera inzandiko mpuzamahanga zo kumuta muri yombi zari zaratanzwe asubizwa mu Bubiligi arafungwa kubera ubwenegihugu bwaho afite.

CNLG yashimiye ubutabera bw’u Bubiligi uruhare rwabwo mu kurwanya umuco wo kudahana, inasaba n’ibindi bihugu gukurikirana mu butabera abakurikiranweho uruhare muri Jenoside cyangwa bikabohereza mu Rwanda hashingiwe ku mwanzuro 2150 (2014) w’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Amahoro ku Isi wibutsa ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye ko ari “igikorwa kibabaje kandi kizwi na bose ko hagati y’itariki ya 7 Mata n’iya 17 Nyakanga 1994, Jenoside yakozwe mu Rwanda igakorerwa abari mu bwoko bw’Abatutsi, ko ari ngombwa kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, guhana byivuye inyuma ihakana iryo ari ryo ryose ry’iyo Jenoside, kandi unasaba Ibihugu gukora amaperereza, gufata no gukurikirana mu butabera cyangwa kohereza mu Rwanda uwo ari we wese ukurikiranweho uruhare muri iyo Jenoside, harimo n’abayobozi b’umutwe wa FDLR, byubahiriza inshingano zabyo mpuzamahanga”.

Ubutabera bw’u Bubiligi bumaze gucira imanza Abanyarwanda umunani bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abo ni Higaniro Alphonse wakatiwe imyaka 20 y’igifungo mu 2001 ; Soeur Mukangango Consolate na Soeur Mukabutera Julienne (Soeur Kizito) bakatiwe imyaka 15 na 12 y’igifungo mu 2001 ; Ntezimana Vincent wakatiwe imyaka 12 y’igifungo mu 2001 ; Nzabonimana Etienne wakatiwe imyaka 12 y’igifungo mu 2005 ; Ndashyikirwa Samuel wakatiwe imyaka 10 y’igifungo mu 2005 ; Majoro Ntuyahaga Bernard wakatiwe imyaka 20 y’igifungo mu 2007 na Ephrem Nkezabera wari warakatiwe imyaka 30 y’igifungo mu 2009 akajuririra iki cyemezo akaza gupfa ubujurire bwe butarasuzumwa.



Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo