Huye: Amabandi  yitwaje intwaro  gakondo yateye ingo z’abaturage akomeretsa abanyerondo

Agatsiko k’amabandi yitwaje intwaro gakondo kongeye gutera mu ngo z’abaturage mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye akomeretsa abanyerondo batanu, bikaba byaherukaga kuba mu mpera z’ukwezi gushize Murenge wa Rusatira aho nanone bateye mu tugari dutatu bakomeretsa abaturage.

Byabereye mu Mudugudu wa Giseke, akagari ka Sazange mu ijoro ryo kuwa 22 Nzeri 2017 aho ayo mabandi yahanganye n’abanyerondo yirara mu ngo z’abaturage yiba ibikoresho bitandukanye ariko ingabo z’igihugu na Polisi bahita batabara barabibatesha.

Bamwe mu batuye mu gace ibyo byabereyemo bavuga ko ayo mabandi aturuka mu murenge wa Rusatira uhana imbibi n’uwa Kinazi batuyemo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, Vital Migabo avuga ko ayo mabandi yateye mu gicuku asanga irondo rihagaze neza gusa kuko yari menshi abarusha ingufu ariko bitabaza inzego za gisirikari na Polisi zirabatesha.

Migabo ati “Ibyo bari bibye twarabibatesheje, birimo imyenda na ‘lecteur CD’ ndetse n’intwaro gakondo bari bafite zirimo imihini n’inkoni. Babanje kurwana n’abanyerondo bakomeretsamo batanu, noneho birara mu ngo z’abaturage batangira kwiba ariko birangira bateshejwe barirukanka bahungira mu murenge wa Rusatira”.

Migabo akomeza avuga ko nyuma yo kubona ko amabandi agihari (yaherukaga kubatera muri Nyakanga umwaka ushize) bafashe ingamba zo kongera ingufu mu kwicungira umutekano no guhindura uburyo bakoramo irondo.

Ikindi ni ukongera ingufu muri gahunda yshyizweho yitwa ‘Menya nkumenye’ aho umuturage amenya uko umuturanyi we yaramutse ndetse akamenya n’amakuru ye ya buri munsi.

Kuri uyu wa Gatanu ku bufatanye n’inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye bagiranye inama n’abaturage barebera hamwe uko bakomeza kwicungira umutekano kandi batanga n’amakuru ku nzego zibishinzwe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.

Zimwe mu ngamba zafashwe harimo guca ubuzererezi no kumenya abasore bose badakora birirwa bicaye mu dusantere kugira ngo bamenye ibibatunga kuko bakekwa ko aribo bajya kwiba nijoro.

Abatuye mu murenge wa Kinazi kandi bifuza ko ingamba zo kwicungira umutekano bafashe zagezwa no mu mirenge bahana imbibi kuko bakeka ko amabandi abatera ariho aturuka.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo mu Murenge wa Rusatira agatsiko k’amabandi agera kuri 30 kigabije ingo z’abaturage batuye mu tugari twa Kimirehe, Gafumba na Kimuna kiba ingo z’abantu abatabaye baratemwa bakoresheje imihoro abandi barabakubita.

Nyuma yaho polisi y’Igihugu yakoze ipereza ita muri yombi abasore bagera kuri barindwi bakorerwa dosiye bashyikirizwa parike.

Abanyerondo batanu bakomerekejwe na yo mabandi yateye mu murenge wa Kinazi bajyanywe ku kigo nderabuzima kuvurwa, bane barataha na ho umwe ahabwa ibitaro kuko yakomeretse cyane ku musaya.

Ayo mabandi yateye mu murenge wa kinazi ngo kari agatsiko k’abantu bari hagati ya 10 na 20.

Srce:Igihe





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo