
Mu gihugu cy’u Burundi muri Komini Itaba mu Intara ya Gitega ; ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017, abana babiri baciwe ibiganza bashinjwa kwiba ibigori mu murima w’umuturage.
Ishavu akababaro n’agahinda n’ibyo baraye mu muryango w’aba bana nyuma y’aho abantu babonye ku mbuga nkoranyamaba za WhatsApp na facebook abana babiri, umwe w’imyaka 5 uwundi w’imyaka 9 baciwe ibiganza bazira kwiba ibigori.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, OP1 Nkurikiye Pierre, yemeje aya makuru avuga ko aba bana bafatiwe mu murima baca ibigori.Ngo abasore babiri bashinzwe kurinda uwo murima nibo babafashe bahita babaca ibiganza by’ibumoso bakoresheje icyuma n’umuhoro.
Aba basore babiri bahise batabwa muri yombi ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi muri Komini Itaba, intara ya Gitega.
- Abari bashinzwe kurinda uwo murima w’Ibigori
Aba bana baciwe ibiganza, bakaba barimo kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Kibuye, intara ya Gitega nk’uko BBC yabyanditse.
aba bahungu ni abicanyi bindengakamere bahite babica babamanitse
Abagome babi
Mbega inyamaswa zabagabo, birababaje nukuru, ibisibintu pe
Mbega inyamaswa zabagabo, birababaje nukuru, ibisibintu pe
Izi nyana z’imbwa zifite ubugome bw’indengakamere kbsa !mbega abana bababaje !bahanwe byintanga rugero izo nyamanswa z’abahirimbiri zangije ubuzima bw’abana
Birababaje biteye agahinɗa ,ubutabera buɓakanire urubakwiye.
No, no no, uwo siwo muti w’ikibazo, ubwo ni ubwicanyi, uwabikoze azakurikiranwe n’ inkiko.
No, no no, uwo siwo muti w’ikibazo, ubwo ni ubwicanyi, uwabikoze azakurikiranwe n’ inkiko.
No, no no, uwo siwo muti w’ikibazo, ubwo ni ubwicanyi, uwabikoze azakurikiranwe n’ inkiko.
Ibaze kweli ubu bunyamaswa. Turi mu bihe bikomeye cyane.