Gicumbi: Abantu 2 barimo n’umwana bahitanwe n’ubushera...63 bajyanwa kwa Muganga

Ku wa Gatandatu w’icyumweru twashoje, abaturage bo mu karere ka Gicumbi mu mudugudu wa Rugari, Akagari ka Bugomba murenge wa Kaniga, banyoye ubushera mu rugo rw’uwitwa Byiringiro Alain Didier wari ufite abashyitsi bari baje kumuhemba, ubu bushera bubagwa nabi, babiri muri bo burabahitana abandi 63 bajyanwa kwa muganga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kaniga,Jean Marie Vianney Bangirana avuga ko ku mugoroba wo ku wa Gatandatu ubwo bariya baturage bari bamaze kunywa kiriya kigage, batangiye kuribwa mu nda, bamwe bgacibwamo abandi bakaruka ariko bakanga kujya kwivuza kuko bakekaga ko ari amarozi.

Ngo uko amasaha yakomeje kwicuma, byagiye bikomera ndetse umwe ejo saa sita n’igice yitabye Imana.

Ati “Abaturage bamaze kubona ko umwe muri bo amaze gupfa bahise babona ko bikomeye bahita baduhamagara tujyayo. turabigisha, abari bafite ikibazo bose bajya kwa muganga.”

Ngo abandi 63 bahise bajyanwa ku kigo Nderabuzima cya Murindi kugira ngo bitabweho ariko umwe muri bo w’umwana w’imyaka irindwi na we ahita ashiramo umwuka.

Batanu muri bo bari barembye cyane bahise boherezwa ku bitaro bya Gicumbi, 25 bitabwabo bacumbikiwe ku kigo Nderabuzima mu gihe abandi 30 bo bavuwe bagataha.

Ubuyobozi bw’Umurenge buvuga ko bariya batashye bameze neza n’abandi bari kuvurirwa mu kigo nderabuzi no mu bitaro bya Gicumbi bari koroherwa.

Bangirana avuga ko abagize ikibazo ari abanyoye Ubushera bwari bwenzwe na ruriya rugo mu gihe abanyoye ikigage bari batuwe nta n’igicurane bigeze bataka.

Byiringiro Alain Didier nyiri ruriya rugo rwari rwenze buriya bushera yatawe muri yombi kuri station ya RIB ya Kaniga kugira ngo akorweho iperereza.

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo