Gakenke: Babiri  bafunzwe bakekwaho kwiba umucuruzi muri Ruli

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke yataye muri yombi abagabo babiri bakekwa kuba bari mu bibye iduka ry’uwitwa Abizeramariya Claudine w’imyaka 29 y’amavuko ucururiza mu gace k’ubucuruzi ka Ruli.

Learn how to Thrive

Ubu bujura bwabaye ku itariki ya 9 Ugushyingo ahagana muma saa cyenda z’amanywa, aho abagabo bane bari mu modoka Toyota carina RAB 391S binjiye mu iduka ry’uyu Abizeyimana bakiba amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atanu (500.000 frw).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira, yavuze ko abagabo bane binjiye mu iduka rya Abizeyimana biyoberanyije nk’abakiriya baje guhaha.

Yavuze ati:”Nyirahabimana yari mu kazi ke bisanzwe, abantu baparika imodoka hafi y’umuryango, binjira bamubaza ibicuruzwa bitandukanye, mu gihe ari kwereka umwe, undi yahise yegera aho abika amafaranga aterura ibihumbi magana atanu (500.000 frw) ayahereza mugenzi we, bahita biruka binjira mu modoka yabo, uwari wasigayemo ahita atwara baragenda.’

’Yavuze ko abaturage bahise batabaza Polisi igatangira gukurikirana aba bajura, babiri muri bo aribo Karafuru Abubakar w’imyaka 37 y’amavuko na Rubangura Olivier w’imyaka 34 bakaba barafatiwe ahitwa mu Nzove mu murenge wa Kanyinya akarere ka Nyarugenge, ubu bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruli mu gihe hagishakishwa bagenzi babo.

IP Gasasira yasabye abacuruzi gucika ku muco wo kubika amafaranga menshi munzu n’ahandi bakorera, ahubwo bakayabitsa muri banki no mi bigo by’imari bitandukanye kuko ariho umutekano w’amafaranga yabo wizewe.

Yavuze ati:”’Iyo urebye neza usanga ubujura nk’ubu bugerwaho nyuma y’igihe abantu bafite amakuru ko umucuruzi runaka ahorana amafaranga menshi mu rugo cyangwa mu iduka akoreramo. Birakwiye ko babitsa amafaranga yabo, bagasigarana make yo gukoresha, nayo bakaza kuyabitsa ku mugoroba basoje akazi.’’

Yakomeje asaba abacuruzi bafite amaduka manini kwicungira umutekano w’ibicuruzwa n’amafaranga yabo, bakorana n’ibigo bicunga umutekano bizwi nka (security companies).

IP Gasasira yasoje ashimira abaturage ku makuru batanze ari nayo yatumye aba babiri bafatwa.

Ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ku bihano ku bujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, iteganya igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo