Diane Rwigara n’abo mu muryango we basubijwe mu rugo  rwabo nyuma yo guhatwa ibibazo na CID

Polisi y’Igihugu yatangaje ko Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo, Adeline Rwigara; basubijwe mu rugo rwabo nyuma yo guhatwa ibibazo n’ishami rya Polisi rishinzwe ubugenzacyaha.

Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 04 Nzeri 2017 nibwo Polisi yinjiye mu rugo aho Diane Rwigara n’umuryango we batuye mu Kiyovu. Abapolisi bahageze ahagana saa kumi n’imwe bari mu modoka bavuza amahoni habura ufungura. Aba bapolisi bamenyesheje ababakuriye hashize umwanya bitabaza urwego, umwe yurira hejuru y’urugi arafungura abandi barinjira.

Abapolisi bageze mu gipangu imbere, bakomanga ku muryango w’inzu nini habura ufungura, baca mu gikari baza gusanga Diane Rwigara, Anne Rwigara, Adeline Rwigara na Arioste Rwigara bari mu yindi nzu bikingiranye basenga.

Polisi yavuze ko yakoze igikorwa cyo kujya kubakura mu rugo rwabo ku ngufu nyuma yaho baherewe ubutumire ngo bitabe ubugenzacyaha ku bushake ariko ntibabikore ubugira gatatu.

Usibye musaza wa Diane Rwigara witwa Arioste Rwigara, abandi batatu bajyanywe ku cyicaro cya Polisi ku Kacyiru bahatwa ibibazo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yatangaje ko “nyuma yo kubazwa ibibazo kuri CID, Anne Rwigara, Diane Rwigara na Adeline Rwigara baherekejwe na Polisi bagezwa mu rugo rwabo”.

Nyuma yo gukurwa mu rugo rwabo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, yabwiye itangazamakuru ko ibyo Polisi yakoze ijya kubakura mu rugo rwabo ku ngufu byemewe n’amategeko ariko bikwiye gusigira n’abandi isomo bakajya bubaha amategeko.

Ati “Abo polisi yanzanye ni abo ubushinjacyaha bwahaye urupapuro ruzana ku ngufu, […] Polisi icyo ikora ni ukuzana uwo ikeneye kubaza, ubu ikigiye gukorwa ni ukubaza ibyo bari kubabaza n’ubundi iyo bitaba ku bushake. Bari kubikora mbere, bakabazwa hagafatwa icyemezo. Wenda baje ku ngufu kandi nibyo koko, si na byiza dukwiye kubikuramo isomo kuko buri gihe amategeko ashyirirwaho inyungu z’abaturage. Uburenganzira bw’umuturage, inshingano z’umuturage byose biba byarabazwe mu itegeko. Iyo rero, umuturage arengereye, amategeko aba yarahaye n’igihugu ububasha butuma imyitwarire y’umuturage umwe itanananiza umudendezo w’igihugu.”

Diane Rwigara akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ‘inyandiko mpimbano mu gihe yahimbaga imikono ashakisha umubare yasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.’

Abandi bo mu muryango we bo bakurikiranyweho ibijyanye no kunyerereza imisoro binyuze mu ikompanyi yanditse ku muryango wabo.

Ibijyanye n’impapuro mpimbano kuri Diane Rwigara byamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 7 Nyakanga, ubwo Komisiyo y’Amatora (NEC) yemezaga ko Perezida Paul Kagame wari umukandida wa FPR Inkotanyi, Dr. Habineza Frank wa Democratic Green Party na Mpayimana Philippe wigenga, aribo bazahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017.

Barafinda Sekikubo Fred, Shima Diane Rwigara na Mwenedata Gilbert ntibemerewe ku mpamvu zirimo gutanga imikono irimo iy’abapfuye.

NEC yatangaje ko Diane Rwigara ku ilisiti y’abamusinyiye hariho abantu bapfuye aribo; Rudahara Augustin wari ufite nimero y’indangamuntu 1196380003823002, waguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016, Maniraguha Innocent wari ufite nimero y’Indangamuntu 1199898000414103 na Byiringiro Desire ufite nimero y’indangamuntu 119780002226035.

Yavuze kandi ko Diane Rwigara afatanyije n’umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu bagasinyira abagera kuri 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo