Canada: Abaganga bigabye mu mihanda basaba Leta kutabongerera  imishahara

Ikibazo cy’imishahara y’abakozi hirya no hino ku isi mu mirimo itandukanye usanga gikunze kugarukwaho dore ko bamwe bakunze kwigabiza imihanda basaba ko yakongerwa bitaba ibyo bagata akazi bakora nyamara abakozi bo mu gihugu cya Canada b’abaganga bo siko babyumva nyuma yo kugaragaza ko uko umukozi yigaragambya asaba kongererwa umushahara ari nako yakwigaragambya asaba ko umushahara we utakongerwa.

Muri Afurika by’umwihariko mu bihugu birimo Uganda na Kenya, abaganga bakunze kwigaragambya basaba Leta zabo ko zabongerera imishahara ariko abo mu gihugu cya Canada bo bigaragambije binginga Leta yabo ko itabongerera umushahara.

Ni abaganga b’Abadogiteri barenga 800 bandikiye Leta ya Canada bayisaba kuburizamo umugambi ifite wo kubongeza umushahara inkuru yagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye byo ku isi birimo na The Guardian dukesha iyi nkuru.

Abo baganga basaba ko ayo mafaranga aho kugira ngo bayongezwe yahabwa abaforomo akanakoreshwa mu kongerera ubushobozi urwego rw’ ubuvuzi mu mugi wa Quebec ari nayo ntara ituwe cyane muri iki gihugu.

Bati "Twebwe abadogiteri bo muri Quebec turasaba ko kutwongerera imishahara biburizwamo, ayo mafaranga agahabwa abaforomo n’ abajyanama b’ ubuzima kuko ni abantu b’ ingirakamaro mu rwego rw’ ubuvuzi muri Quebec".

Bakomeza bagira bati “Binyuranye n’ uko Minisitiri w’ Intebe abivuga, hari uburyo bwakoreshwa abaturage bakagira ubuzima buzira umuze bitari ukwita ku muganga wo hejuru”.

Muri aba 800, abarenga 600 ni abaganga babigize umwuga n’abandi 210 b’inzobere mu kuvura uburwayi bwihariye.

Abasinye kuri iyi baruwa ni abaganga barenga 800 mu baganga ibihumbi 20 bo muri Quebec.

Umushinga wo kongera imishahara y’ abadogiteri watangiye kuganirwaho muri Gashyantare biteganyijwe ko umuganga azajya yongezwa hagati ya 1,4 na 1,8 ku ijana buri mezi 8.

Ikinyamakuru ABC.net cyatangaje ko umushahara w’ umuganga w’ inzobere wazamutseho amadorali y’ Amerika 159,000 kuva muri 2009 kugera 2016. Ibi byabaye mu gihe amasaha aba baganga bakora yagabanyijwe n’ umubare w’ abarwayi ukaba ugenda uba muto kuri bo.

Ibi birakorwa gutya mu gihe abaforomo bo batishimiye ubuzima babayeho.
Umuforomo witwa Emilie Ricard yasobanuye imibereho y’ umuforomo avuga ko ahorana umunaniro kubera akazi kenshi. Ubutumwa yashyize ku rubuga nkoranyambaga bwakwirakwijwe inshuro ibihumbi 50.

Yagize ati “Mfite siterese n’ umunaniro bikabije, mba ndimo gusinzira ntashaka kujya ku kazi kubera umuzigo uba untegereje. Mvuye mu kazi ndira kubera umunaniro”.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo