Bugesera: Umucungagereza yishwe n’abantu bataramenyekana

Caporal Mwiseneza Jean Paul wari umucungagereza muri Gereza ya Nyarugenge yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyekana.

Nyakwigendera Mwiseneza Jean Paul yavukiye mu Mudugudu wa Murambi mu Kagari ka Kayumba, mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera mu 1983.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo habonetse umurambo we mu gisambu cyo mu gace akomokamo i Nyamata.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko abishe Mwiseneza bataramenyekana.

Ati “Umurambo we wabonetse uyu munsi mu gitondo, yiciwe mu murenge wa Nyamata, niho iwabo. Nta makuru turabona ku babikoze ariko baracyashakishwa.”

Yavuze ko ubugizi bwa nabi bwose bwambura umuntu ubuzima, ubukora agomba kumva ko na we amaherezo azamenyekana kandi ubutabera bukamugeraho.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, SSP Sengabo Hillary, yabwiye IGIHE ko Mwiseneza yatangiye akazi k’ubucungagereza mu mwaka wa 2011, akaba yari yasabye uruhushya rw’iminsi ibiri.

Nyakwigendera yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 yahitanye ababyeyi n’abandi bavandimwe be, asigarana na mushiki we. Asize umugore n’umwana umwe w’umuhungu bari batuye mu Karere ka Nyarugenge.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Higiro yves Kuya 12-06-2019

Uraho? Ark sha ibyo uvuga wabisubiramo koko?ko jye twabanye kuishuri ntanu rwara yajyaga arya bagenzi be kuba yajyaga yivugira I byaba muhumuhemukiye 1994 nibyo byatuma bamwica u rwa gashinyaguro kuriya? Mwacishije macye basha

Higiro yves Kuya 12-06-2019

Uraho? Ark sha ibyo uvuga wabisubiramo koko?ko jye twabanye kuishuri ntanu rwara yajyaga arya bagenzi be kuba yajyaga yivugira I byaba muhumuhemukiye 1994 nibyo byatuma bamwica u rwa gashinyaguro kuriya? Mwacishije macye basha

Hassan Abdul Kuya 11-06-2019

Andika Igitekerezo Hanno:Uwomuvandimwe Imana imwakire gusa buliya yaba yazize abo yahemukiye yitwaje ubucikacumu bakaba nabo bamuha nye Imana imwakire