Biratangaje! Mu Burundi igikona cyabujije indege kuguruka

Biratangaje! Mu Burundi igikona cyabujije indege kuguruka
Igikona cyatumye indege yari itwaye abasirikare benshi isubira hasi nyamara yari yagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi.

Iyo ndege yagonganye n’icyo gikona ivuye hasi bituma igira ibibazo ku bijanye n’ikoranabuhanga ryayo biba ngombwa ko igaruka hasi ntiyaba ikigiye i Mogadishu muri Somalia nkuko amakuru ava ku kibuga cy’indege cya Bujumbura no muri Minisiteri y’ingabo avuga.

Iyo ndege yagumye isaha yose mu kirere mbere yuko igaruka hasi.

U Burundi buri mu bihugu bifite ingabo mu Muryango w’Ubumwe bwa Afrika zishinzwe kurwanya intagondwa z’aba Islamu muri Somalia.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo