Bagiye kujyanwa mu nkiko bakiri mu kwezi kwa buki

Umukwe n’umugeni bakomoka mu mugi wa Kandy mu gihugu cya Sri Lanka barashinjwa kwica uburenganzira bw’abana nkana babatwarisha imyenda ku munsi w’ubukwe bwabo mu birometero birenga 3 byose.

Aba bageni ngo bakoze ibi bagamije guca agahigo ko kuba ari bo bambaye imyenda miremire ku isi dore ko aba bana bagombaga kuyitwara mu birometero bisaga bitatu byose. Bakoresheje abana basaga 250 bose ku munsi w’ubukwe bwabo ari nabo babafashije gutwara iyi myenda yabo y’abageni bari bakoresheje.
Aba bageni bakaba bashobora kumara ukwezi kwa buki mu gifungo bashinjwa gukoresha abana bakagombye kuba bari ku ishuri ndetse bakanabagendesha urugendo rurerure rurenga ibirometero 3 byose babatwaje imyenda yabo bagamije guca agahigo ko kuba ari bo bakoresheje imyenda miremire ku isi mu bukwe bwabo.
Ikigo cy’igihugu cya Sri Lanka gishinzwe kwita ku burenganzira bw’umwana (The National Child Protection Authority, NCPA) cyavuze ko aba bageni bishe uburenganzira bw’aba bana nkana bityo bakabakoresha ingendo zirenze ubushobozi bwabo kandi banasibye ishuri. Umuyobozi w’iki kigo yagize ati “ aba bageni rwose ntabwo bigeze bita ku burenganzira bw’aba bana”.
Aba bageni nkuko byatangajwe bakoresheje abana basaga 250 bose mu kubatwaza imyenda yabo ikoreshwa mu muco wabo, naho abandi 100 batwarira indabo aba bageni ngo ingingo nyamukuru bagamije kwandika amateka ku isi no guca agahigo.
Ikigo gishinzwe kuregera abana muri iki gihugu cyatangaje ko aba bana basibijwe kujya ku ishuri kugira ngo bakoreshwe muri ubu bukwe. Umuyobozi w’iki kigo ari we Marini de Livera, yagize ati “ uku ni uguhohotera aba bana babuzwa uburenganzira bwabo bwo kwiga, kubuzwa umutekano ndetse no kutita ku gaciro kabo, ibi byose bifitanye isano no kwica uburenganzira bw’abana”.
Iki kigo kandi ngo cyatangiye iperereza kuri iri hohoterwa ryakorewe aba bana bityo aba bageni bakaba bashobora kumara ukwezi kwa buki muri gereza mu gihe baba bahamwe n’iki cyaha.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo