Ange Kagame mu byishimo byo kurangiza amasomo muri ‘Masters’

Ange Kagame, ubuheta bwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame ari mu byishimo bikomeye nyuma yuko ashoje amasomo ye y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza, ’Masters’ muri Columbia University by’umwihariko mu masomo y’ububanyi n’amahanga n’imiyoborere.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 19 Gicurasi 2019 nibwo Ange Kagame yarangije ikiciro cyo mu rwego rwa Masters mu bubanyi n’amahanga n’imiyoborere muri Columbia University mu ishuri ryigisha ubutegetsi n’ububanyi n’amahanga (International and Public Affairs).

Ange Kagame w’imyaka 25 y’amavuko, yarangije muri iyi Kaminuza ikomeye kandi ifite amateka adasanzwe, kuko ari naho Barack Obama wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarangije amasomo ye mu 1983. Iyi Kaminuza kandi yizemo abantu b’ibyamamare nka Alicia Keys wamamaye nk’umuririmbyi, hakabamo Chelsea Clinton, umukobwa wa Hillary Clinton n’umugabo we Bill Clinton, icyamamare mu mafilime James Franco, umuririmbyi w’Umunyamerikakazi Lauryn Hill n’abandi benshi.

Iyi Kaminuza ifite amateka akomeye, kuko yashinzwe mu 1754, ikaba ari Kaminuza ya mbere imaze igihe kirekire mu mujyi wa New York, ikaba iya 5 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri rusange. Iyi Kaminuza yatangiye yitwa King’s College, abana benshi b’abayobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no hirya no hino ku isi bamaze kuyigamo.

Ange Kagame yize amashuri ye yose hanze y’u Rwanda. Yize amashuri abanza ahitwa Wellesley muri Massachusetts muri USA nyuma aza gukomereza muri Smith College aho yize Politiki n’imiyoborere n’amateka ya Africa.

Ange Kagame uherutse gusabwa n’umusore witwa Bertrand Ndengeyingoma avuga neza indimi eshatu: Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa.

PNG - 315.1 kb
Ange Kagame yarangije Masters mu bubanyi n’amahanga n’imiyoborere nkuko yabigaragaje kuri Twitter ye

PNG - 313 kb
Byari ibyishimo ku banyeshuri barangije amasomo amwe na Ange Kagame

PNG - 1.6 Mb
Ange Kagame ari no mu bindi byishimo nyuma yuko asabwe akanakobwa n’umukunzi we, Ndengeyingoma Bertrand

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo