Akiri mu kiriyo cy’umugore we wapfuye yafatiwe kwa Sebukwe aryamanye n’indaya

Umugabo witwa Luscious Chiturumani yafatiwe mu rugo kwa Nyirabukwe ariho arikwihera akabyizi mu gace kitwa Gweru muri Zimbabwe ibintu byatunguye abantu cyane bitewe nuko bwari butaracya kabiri uwari umugore we atabarutse. Uyu munyazimbabwe yakoze ibyiswe ibara kuko yatunguye imbaga nyuma yuko bamuguye hejuru aryamanye n’indaya ubwo hakorwaga umuhango w’ikiriyo ku mugore we wari umaze iminsi yitabye Imana.

Mu gihe abandi bari mu kababaro ko kuba babuze umuntu, uyu mugabo nubwo yari umugore we ibyo ntibyari bimufasheho icy’ingenzi kwari ukubona uwo yivuriraho umugongo dore ko atigeze anagirira ubwoba bwo kuzana indaya kwa Nyirabukwe yitwaje amanyanga y’uburaya.
Iyi ndaya bamusanganye yayizanye avuga ko ari mushiki we igihe bajyaga gushyingura umugore we kwa Nyirabukwe kubera atari yakamaze kwishyura inkwano yose. Nyuma yaho baje guhabwa icyumba nka gashiki na gasaza cyo kuruhukiramo niko gutangira icyari kibaraje ishinga bibagirwa iby’amarira abandi barikurira,gusa nyuma yaho.
Mu gitondo umwe mu bari baje gushyingura igihe yatumuraga agatabi hanze hafi y’idirishya ry’icyuma bari baryamyemo yaje kumva amajwi y’abantu bari mu gikorwa maze ahamagara bagenzi be ngo baze bumve, niko kuza bihutira kumenya abaribo kubera igihe bataraga ibyishimo byo kuryamana abandi bababaye.

Ikinyamakuru Metro kivuga ko umwe mu bari baje gutabara yatangaje ko uyu mugabo yabateje ikimwaro ari ibintu bibabaje cyane atari yakabonye mu buzima bwe,avuga ko yatunguwe n’ibitekerezo abonanye Luscious Chiturumani ati: “Ni umugabo mugenzi wanjye ariko sinatinya kumwita imbwa”.

Abo bombi basohowe nabi bajyanwa mu modoka bambaye uko bari bameze bahabwa inkwenene narubanda abahisi n’abagenzi barashungera ndetse abenshi banifuza ko babakubita bakumva uko babaye.

Daniel MUKESHIMANA/Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
David Nzasingizimana Kuya 9-01-2018

Iyinkuru ntifatika habe n’agato.Gusa biragaragara ko byaba bitarabayeho tuvugishije ukuri. Ntimutwereka aho byabereye,ababikoze,igihe byabereye.Ahubwo mwari kubishyira muri byenda gusetsa.

Danny Kuya 7-01-2018

Wowe wanditse iyi nkuru, mujye mwandika inkuru yujuje ibya ngombwa. Aba bantu ni aba he he? Cg iyi nkuru ni impimbano!