Afurika y’Epfo: Umucamanza yarumwe n’inzoka y’inkazi ahita apfa

Umucamanza witwa Anton Steenkamp w’imyaka 57 y’amavuko, yapfuye nyuma yuko arumwe n’inzoka izwi nka ’Mamba’, imwe mu nzoka zifite ubumara bukaze, ubwo yari mu karuhuko mu gihugu cya Zambia ejo ku munsi wa mbere.

Umuvandimwe w’uyu mucamanza witwa, Ruby Steenkamp yabwiye ikinyamakuru News24 cyo muri Afrika y’Epfo ko ari ibintu birenze ubwenge.

Ati "Twumiwe. Twabuze icyo tuvuga. Yari umugabo w’igitangaza. Umugore we Katarina, aracyari wenyine muri Zambia. Barimo batembera muri Afurika".

"Twebwe nk’umuryango we twari tumwishimiye cyane rwose".

Abicishije ku rubuga rwe rwa Twitter, umwanditsi Max du Preez w’icyo kinyamakuru, yashimagije umucamanza Steenkamp, avuga ko yari ’umunyabwenge, intungane, ujyana n’ibihe kandi ko yari azi kubana cyane n’abandi".

PNG - 12.2 kb
Twitter y’umwanditsi wa News24 ashimagiza uyu mucamanza wishwe n’inzoka

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo