Abayisilamu batanze Miliyoni 600 yo guha inyama z’ubuntu abatishoboye

Kugeza ejo ku wa Mbere, hirya no hino mu Rwanda abantu bari bagihabwa inyama ku buntu zo kwizihiza umunsi w’igitambo, igikorwa umuryango w’abayisiramu uvuga ko cyatwaeye Miliyoni 600.

Ni amafaranga menshi ariko ni igikorwa cy’agaciro karenze ayo mafaranga nk’uko bivugwa n’umujyanama wa Mufti w’u Rwanda.

BBC ivuga ko I Mabare mu karere ka Rwamagana, abaturage b’abakene abayisilamu n’abatari abayisilamu baje gufata inyama ku buntu.

Babaze inka nyinshi, buri muturage ufite umuryango arigira imbere bakamuha umurwi we, kubaga no gusangira na bose ni kimwe mu biranga uyu munsi mukuru w’igitambo.

Ubuyobozi bwa Islamu mu Rwanda buvuga ko bwateguye iki gikorwa kuko abenshi mu bayoboke bayo badashobora kwigondera ’akaboga’ kandi kubaga ari umuhango w’uyu munsi.

Umwe ati "nanjye nje gufata akaboga nk’umuyisilamu, gusa hari na bagenzi bacu batari bo baje kugafata kuko ari umunsi mukuru, njyewe nagaherukaga ku yindi rayidi kuko si benshi babasha kukagura".


Abatishoboye, abayisilamu n’abatari bo, bose baje gufata imbonekarimwe ku buntu

Umugore utari umusiyisilamu yavuze ko yishimiye guhabwa kuri iri funguro ry’imbonekarimwe ataherukaga.

Ati "Inyama se zirahingwa? Inyama se ni ibiryo? Hari n’abatazirya rwose kuko ntazo babona. Ibiryo ko ari ibishyimbo".

Cheikh Suleiman Mbarushimana, umujyanama wa Mufti w’u Rwanda avuga ko gushora Miliyoni 600 mu kubagira abadashobora kwigurira imbonekarimwe ari igikorwa bagomba gushyiramo imbaraga.

Ati "Ku rwego rwa Isilamu ku muyemerere yabo bafata ko gutanga iri turo bakarisangira n’abantu bose ari igikorwa gifite agaciro gakomeye kirengeje ako batanzeho rya tungo.

"Ni umuco mwiza wo kubana n’abantu no gusangira nabo Imana ikabaha umugisha mu bindi basigaranye".


I Mabare, kuri uyu wa Mbere bari guha abaturage inyama z’umunsi mukuru ku buntu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo