Abasirikare bishe umuturage bakatiwe gufungwa burundu

Pte Claude Ishimwe na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza bakatiwe n’Urukiko rwa Gisirikare gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha bari bakurikiranyweho cyo kwica Ntivuguruzwa Aime Yvan bamurasiye i Gikondo.

Urubanza rwaburanishirijwe hafi cyane y’ahakorewe icyaha ahitwa CGM i Gikondo aho baregwa ibyaha bitanu birimo ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubwambuzi bukoresheje kiboko, ubugande ku kazi, kurasa nta tegeko no konona ibintu by’undi ku bw’inabi.

Urukiko rwanzuye ko Leta nta ndishyi izatanga kuko batatumwe nayo kwica umuturage

Ngo iyi ndishyi izatangwa n’abaregwa bombi bafatanyije batanga Miliyoni 18 muri 80 bari basabye. Rwanasobanuye ko indishyi zitangwa hakurikijwe ubushobozi bw’abaregwa.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo