Abasirikare ba Uganda bari mu butumwa bw’amahoro barasanye baricana

Umwe mu basirikare b’ígihugu cya Uganda mu bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro i Mogadishu muri Somalia yarashe bagenzi be nyuma nawe agahita yirasa.

Ibi byatumye ubuyobozi bw’igisirikare cya Uganda butangira gukora iperereza ku bikorwa byabaye hagati y’izi ngabo ngo hamenyekane icyaba cyateye iki gikorwa kigayitse byúmwihariko ku ngabo byitwa ko ziri mu kugarura amahoro aho zatumwe.

Amakuru aturuka i Mogadishu avuga ko abasirikare bane ari bo bapfiriye muri uko kurasana kwabaye ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje. Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire, we yari yatangaje ko abapfuye ari abasirikare babiri bakaba barimo gukora iperereza ngo hamenyekanye icyatumye barasana.

Uku kurasana kwabereye mu birindiro by’ingabo za Afurika yunze ubumwe (AMISOM) zibungabunga amahoro muri Somalia, Uganda ikaba ari cyo gihugu gifitemo umubare munini w’abasirikare.

Si ubwa mbere ibikorwa nk’ibi byo kurasana hagati y’abasirikare ba Uganda biba, cyakoze ibyagiye biba cyane ni iby’abasirikare bagiye barasa abasivili. Nko mu mwaka wa 2016, St Isaac Obua yarashe bagenzi be barindwi ku kigo cy’umutwe w’abasirikare bashinzwe kubungabunga imyitwarire y’abasirikare i Kampala (Makindye Military Police Barracks).

Mu kwezi k’Ukuboza 2018, nwbo Pte Isaac Newton Okello yahamijwe icyaha cyo kwica umugore wari utwite hamwe n’umugabo we ndetse n’umwana wabo w’umuhungu, abiciye mu karere ka Alebtong. Ibi byatumye ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 80. Muri 2013, Sgt Robert Okiror yarashe umukunzi we bapfuye ibyo batumvikanagaho mu rugo.

Muri 2013 kandi, Pte Patrick Odoch yishe abantu 11 hafi y’ibirindiro by’ingabo za Uganda mu gace ka Bombo. Uyu nawe yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka 90. Mu kwezi k’Ukuboza 2012, L/Cpl Herbert Rwakihembo wabaga muri Military Police, yarashe umukunzi we biteguraga kurushinga witwaga Irene Namuyaba, amwicana n’abandi bantu babiri ahitwa i Luzira.

PNG - 864.9 kb
Abasirikare ba Uganda bari mu butumwa bw’ámahoro bakozanyijeho bararasana baricana hagati yabo

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo